
Spritual Book KUTISHUSHANYA N'IBY'IKI GIHE, GUHINDUKA RWOSE TUGIZE IMITIMA MISHYA
Urugendo rwa gikiristo rwaba nta mumaro na mucye rumaze abakristo baramutse bakomeje kubaho ubuzima bwa gipagani, bagakomeza kwimika imirimo ya kamere. Mbese bagakomeza gutegekwa n’ibyaha, umucyo wa Kristo watugezeho unyuze mu butumwa bwiza n’umurimo we ku isi, wakomeza kuba umwijima w’icuraburindi. Imbohe zaguma ku ngoyi z’ibyaha, kandi urupfu rwatsemba bose nk’ibihembo by’ibyaha. Ubuzima bushya ku bantu bamaze kwakira ubutumwa bwiza ni intego igarukwaho mu bitabo byose by’isezerano rya Kera.
Yesu yavuze ko abizera bari kuba nk’amatabaza mu isi, kandi bari kuba ubwabo umucyo w’isi, bari kuba umunyu w’isi, mu magambo yose ya Kristo ubwe yagaragaje ko ubuzima bw’abizera bwagombaga kuba ikitegererezo mu isi y’abanyabyaha. Pawulo intumwa ku banyamahanga yakomeje izo nyigisho ndetse abona umwanya uhagije wo gusobanura neza ayobowe n’Umwuka wera uko abizera bari bakwiriye kugera muri ubwo bwiza bushya.
Mu rwandiko yandikiye itorero ry’I Roma, yabasabye kutishushanya n’ab’iki gihe, Guhinduka no kugira umutima mushya. (Rom 12:2) Ayobowe n’Umwuka Wera, Pastor Joseph SERUGO MUTATIKA umushumba w’itorero Universal Pentecostal church in Mission, muri Reta zunze ubumwe za Amerika (USA) mu ntara ya Texas, mu Mugi wa SAN ANTONIO. Yafashe umwanzuro wo kwandika iki gitabo ufite mu ntoki zawe. Muri iki gitabo uziga uburyo bwiza bwafashije abakristo benshi kugira umuzima buhindutse bushya kandi bunezeza Imana. Ngaho rero muze dutangirane n’umwanditsi maze tugere ku iherezo dufite ubuzima buhindutse kandi dufite imitima mishya.