Spritual Book KUTISHUSHANYA N'IBY'IKI GIHE, GUHINDUKA RWOSE TUGIZE IMITIMA MISHYA
Urugendo rwa gikiristo rwaba nta mumaro na mucye rumaze abakristo baramutse bakomeje kubaho ubuzima bwa gipagani, bagakomeza kwimika imirimo ya kamere. Mbese bagakomeza gutegekwa nâibyaha, umucyo wa Kristo watugezeho unyuze mu butumwa bwiza nâumurimo we ku isi, wakomeza kuba umwijima wâicuraburindi. Imbohe zaguma ku ngoyi zâibyaha, kandi urupfu rwatsemba bose nkâibihembo byâibyaha. Ubuzima bushya ku bantu bamaze kwakira ubutumwa bwiza ni intego igarukwaho mu bitabo byose byâisezerano rya Kera.
Yesu yavuze ko abizera bari kuba nkâamatabaza mu isi, kandi bari kuba ubwabo umucyo wâisi, bari kuba umunyu wâisi, mu magambo yose ya Kristo ubwe yagaragaje ko ubuzima bwâabizera bwagombaga kuba ikitegererezo mu isi yâabanyabyaha. Pawulo intumwa ku banyamahanga yakomeje izo nyigisho ndetse abona umwanya uhagije wo gusobanura neza ayobowe nâUmwuka wera uko abizera bari bakwiriye kugera muri ubwo bwiza bushya.
Mu rwandiko yandikiye itorero ryâI Roma, yabasabye kutishushanya nâabâiki gihe, Guhinduka no kugira umutima mushya. (Rom 12:2) Ayobowe nâUmwuka Wera, Pastor Joseph SERUGO MUTATIKA umushumba wâitorero Universal Pentecostal church in Mission, muri Reta zunze ubumwe za Amerika (USA) mu ntara ya Texas, mu Mugi wa SAN ANTONIO. Yafashe umwanzuro wo kwandika iki gitabo ufite mu ntoki zawe. Muri iki gitabo uziga uburyo bwiza bwafashije abakristo benshi kugira umuzima buhindutse bushya kandi bunezeza Imana. Ngaho rero muze dutangirane nâumwanditsi maze tugere ku iherezo dufite ubuzima buhindutse kandi dufite imitima mishya.