Wakora iki ku ihindagurika ry’ibyiyumviro ( mood swings)

Guhinduka kw’ibyiyumviro ni igihe umuntu yumva ahindutse mu buryo bugaragarira amaso kandi mu gihe gito. Buri muntu agira uku guhinduka kw’ibyiyumviro mu buzima busanzwe. Turishima nyuma tukababara, rimwe tugira icyizere, ikindi gihe tugacika intege. Uku guhinduka ni ibintu bisanzwe mu buzima bwa muntu.

Ariko, hari abantu uku guhinduka kuba gukabije kandi kwihuse ku buryo kwivanga mu mikorere yabo ya buri munsi. Indwara yitwa bipolar disorder ni imwe mu bigaragaza ubukare bwo guhindagurika. Iyi ikaba itera guhora uhinduranya ibyiyumviro. Ndetse ushobora guhinduranya ibyiyumviro mu buryo bibiri , Ukaba wava mu kwishima ukajya mu kababaro cg se ukava mubushake ukajya mu kwicuza.

Ni iki nakora kuri iyi mihindagurikire?

Abantu bamaranye iyi mihindagurikire igihe kirenze icyumweru kandi bikaba biri kugira ingaruka ku mibanire yabo n’abantu ndetse bikaba bizambya imirimo yo ku ishuri no ku kazi. N’ibindi.. agomba gutekereza ku gushaka ubufasha bwa umuntu ubishinzwe ariwe bita therapist. Uzobereye mu bijyanye n’ubuzima bwo mu bwonko yamenya aho ikibazo gihera akakugira n’inama y’uko wakwivuza ngo ugabanye uku guhindagurika kw’ibyiyumviro.

Iri hindagurika ntago ari ikibazo cy’umuntu, kandi ntago igihe kibitwara ahubwo birakomera kurushaho. Iyo utaboneye ubufasha ku gihe birakomera kurushaho aho koroha uko igihe kigenda. Ihindagurika ry’ibyiyumviro rishobora gutuma umuntu atajya ku ishuri ndetse no ku kazi cyangwa se akanga guhura n’abantu. Kwirengagiza ko ufite ikibazo cy’ihindagurika ntacyo bigabanya cyane cyane niyo abandi babikubonaho. Ibifasha nuko washaka ubufasha bw’umuganga.

Ihindagurika ridakabije ryo umuntu yarikoraho iki?

Ntago buri hindagurika ariko riteje ikibazo, kuko ari ibisanzwe bibaho mu buzima busanzwe, hari n’igihe ariko umuntu aba ameze mu bihe bisanzwe. Uburyo umuntu yamenya ikimutera iri hindagurika ritunguranye, ni ukureba icyo yari ari gukora cyangwa kurya igihe yahinduye ibyiyumviro. Agasubiza inyuma akareba ibiryo, ibinyobwa, n’ibikorwa yari arimo mu gihe ibi byabaye. Kubimenya ibitera iri hindagurika neza byatuma abyirinda kugirango yirinde ihindagurika ridakenewe. Ibi bikoreshwa n’abadafite ikibazo gikomeye.