Ingano y’amazi umuntu akwiye kunywa ku munsi-

Ubushakashatsi bugaragaza ko amazi ari umuti ukomeye uvura indwara nyinshi ziterwa ahanini n’ibibazo binyuranye bituma mu mubiri amazi aba make.
Nk’uko byatangajwe na Dr. Fereydoon Batmanghelidj, umushakashatsi wanditse igitabo “Your Body’s many cries for water” (Umubiri wawe uririra amazi), indwara nyinshi zirimo asima, umuvuduko ukabije w’amaraso, igifu, kanseri, diyabete y’ubwoko bwa kabiri, indwara zo mu bwonko no mu rutirigongo, iz’uruhu, ... ziterwa n’uko amazi aba ari make cyane mu mubiri, (...)

Ku munsi, umuntu atakaza amazi cyane cyane mu nkari (litiro 0.5 ), mu guhumeka (0.3 l), ndetse no mu kubira ibyuya, bityo rero nibura umuntu yarakwiye kunywa litiro 0.6 z’amazi, andi akava mu biryo. Na ho kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza, umuntu mukuru yari akwiye kunywa ibirahure umunani ku munsi. Iki kigero gishobora kugabanuka cyangwa kikiyongera bitewe n’igitsina (abagabo bakwiye kunywa menshi), imirimo ndetse n’imiterere y’aho umuntu atuye.

Ni byiza kandi kuyanywa nibura iminota 30 mbere yo gufungura, gukora siporo, cyangwa kuryama, kugira ngo aho umubiri uyakenereye uyabone. Ntako bisa rero kunywa ibirahuri bibiri by’amazi mu gitondo ubyutse. Amazi yose, yaba ashyushye cyangwa akonje agira umumaro utagereranywa mu mubiri w’umuntu.

INYOTA

Inyota ni ubushake bwo kunywa ikinyobwa runaka. Ni n’uburyo umubiri ukoresha kugira ngo ugenzure amazi yinjira n’asohoka. Kumva inyota rero bikaba bigengwa n’agace ko mu bwonko k’inyuma (Hypothalamus).

Ubushake bwo kunywa bushobora na none guterwa n’umuco ndetse n’imigenzo ya buri wese, ari na yo mpamvu usanga abantu bamwe mu mwanya wo kunywa amazi bahitamo icyayi, ikawa, inzoga n’ibindi binyobwa, bitwaza ko na byo bikozwe mu mazi.

Icyo batazi cyangwa birengagiza ni uko kuba ibyo binyobwa bigizwe n’alukoro (alcohol), kafeyine, cola, cyangwa soda, bituma amazi arushaho gusohoka mu mubiri. Ikindi kandi kwimenyereza ibinyobwa biryohereye bituma ubushake bwo kunywa amazi masa bukendera.

Akamaro k’inyota rero ni ukwibutsa umubiri kongera kunywa amazi, kuko wirengeje iminsi nta mazi na make unywa hakurikiraho urupfu.