uburyo butanu watermelon ari ingenzi mu mubiri w’umuntu

Watermelon ni urubuto runini abantu barya akanshi bakuramo amazi arimo. Igikombe kirimo amazi ya watermelon kiba gifite calories 46 kandi gifite vitamine C na vitamine D ndetse n’izindi ntungamubiri zigaragara mu bimera byinshi.

Hano hari akamaro watermelon ifitiye umubiri w’umuntu:

YOZA MU MUBIRI W’UMUNTU:

Kunywa amazi n’uburyo bwiza bwo koza mu mubiri, ariko na none kurya ibiryo byifitemo amazi menshi nabwo ni ubundi buryo bwiza bwo koza mu mubiri cyane cyane mu nda. By’umwihariko, watermelon igizwe na 92% by’amazi bisobanura ko igufasha koza mu nda nayo nk’amazi.

IFITE INTUNGAMUBIRI NYINSHI ZIFITIYE AKAMARO UMUBIRI:

Igikombe(garama 154) kirimo amazi ya watermelon kiba kirimo vitamine nyinshi ndetse n’ibindi binyabutabire bifitiye akamaro umubiri bigabanyijwe mu buryo bukurikira:
- vitamine C:21% bya watermelon
- vitamine A:18% bya watermelon
- magnesium 4% bya watermelon
- vitamine B(B1,B5,B6) 3% bya watermelon

ISHOBORA KUKUGABANYIRIZA IBYAGO BYO KURWARA CANCER:

Abashakashatsi bakoze ubushakashatsi ku ntungamubiri yitwa lycopene n’ibindi bigize watermelon ku kamaro zifite mu kurwanya cancer.bagaragaje ko iyo winjije mu mubiri iyo lycopene bikugabanyiriza ibyago byo kurwara ubwoko bumwe na bumwe bwa cancer.

ISHOBORA KUZAMURA UBUZIMA BW’UMUTIMA:

Indwara y’umutima niyo ndwara ya mbere ku isi itera urupfu mu bushakashatsi bwakozwe. Ibintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi bw’umuntu harimo n’amafunguro biri mu bishobora kugabanya ibyago byo kurwara umutima binyuze mu kugabanya umuvuduko w’amaraso ndetse no kugabanya ibinure.
Intungamubiri zimwe na zimwe ziri muri watermelon zifasha mu kurwanya indwara y’umutima.Ubushakashatsi bwakozwe kandi bwagaraje ko lycopene ifasha mu kugabanya ibinure mu mubiri n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Izindi vitamine n’intungamubiri ziri muri watermelon nka vitamine A, vitamine B6,vitamine C, magnesium na potassium.

NI NZIZA KU RUHU N’UMUSATSI:
Vitamine ebyiri ziri muri watermelon(vitamine A na vitamine B) ni ingenzi ku buzima bw’uruhu n’umusatsi.
Vitamine C ifasha umubiri gukora proteyini yitwa collagen ituma ugira uruhu rworoshye n’umusatsi mwiza udapfuka.
Vitamine A nayo ni ingenzi mu kugufasha kugira uruhu rwiza kubera ko igufasha mu kuvura ingirangingo z’uruhu zangiritse.