soma akamaro k’ibijumba mu mubiri w’umuntu

Ibijumba(sweet potatoes) ni ikiribwa cyiza kandi gihendutse kuba wakigura. Iki kiribwa kikaba cyongera intungamubiri nyinshi mu ifunguro ryawe iyo ukiriye.

Soma akamaro ikiribwa cy’ibijumba gifitiye umubiri w’umuntu:

Mu kiribwa cy’ikijumba gikungahaye kuri vitamine A(beta carotene) kandi mu bushakashatsi bwakozwe ku basore bakiri bato cyangwa se urubyiruko hagaragajwe ko ifunguro ririmo vitamine A rigira uruhare mu kurwanya cancer ifata igice cyo mu myanya myibarukiro y’abagabo cyitwa prostate mu cyongereza(prostate cancer), kandi ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Harvard cy’ubuzima bugaragaza ko vitamine A ifasha mu kurwanya cancer y’amara .

Kubera ko ibjumba bifite igice kinini igifu kitabasha gusya , ibijumba bifasha mu kurwanya indwara y’impatwe bigashyira ku rugero igogora ryo mu mubiri.

Ku bagore bagejeje igihe cyo kubyara, gufata ifunguro ry’ibihingwa bifite ikinyabutabire cya iron bizamura uburumbuke.

Ibimera bifite vitamine A na vitamine c nk’ibijumba bifasha mu kwongerera ubwirinzi bw’umubiri w’umuntu ubiriye kubera imbaraga bigira iyo byiyongereye.

Ibijumba bifasha umubiri w’umuntu kubona amazi , kandi nkuko mubizi amazi ni cyo kintu cyinshi mu mubiri w’umuntu.Ibi bifasha no gushyira amazi ari mu mubiri w’umuntu ku rugero rukenewe bigatuma ingirangingo z’umubiri zikora neza.

Ibijumba bigira uruhare mu kurwanya indwara zifata amazuru n’ibihaha ibyo byose bikaganisha ku kurwanya imwe mu ndwara zikomeye ariyo ya asthma