sobanukirwa n’akamaro k’urubuto rw’umwembe

Umwembe (Mango), ni urubuto rufitiye umubiri akamaro kuko ukungahaye kuri vitamini C ikenerwa mu gukora poroteyini (protein) z’ingenzi ku menyo, imikaya, amagufwa, imiyoboro y’amaraso, mu gukiza ibisebe, ikanagira uruhare mu gukora indurwe y’umwijima kandi ikanafasha mu ikoreshwa ry’umunyu ngugu wa Fer wongera amaraso mu mubiri.

Umwembe, ni rumwe mu mbuto zikunze kuboneka hirya no hino ku mugabane w’Afurika ndetse n’ahandi hatandukanye ku isi. Uru rubuto rero nubwo abantu barukoresha, usanga badasobanukiwe na zimwe mu ntungamuubiri ndetse na vitamine zirugize, bityo ugasanga hari n’abatarwitayeho.

Dore zimwe mu ntungamubiri ndetse na vitamine bigize urubuto rw’umwembe:

- 76 % bya vitamin C

- 25 % bya vitamin A

- 11 % bya vitamin B6 ndetse n’utundi duce twa vitamine B

- 9 % by’intungamubiri bita (probiotic fibre)

- 9 % copper

- 7 % bya potassium ndetse na

- 4 % bya magnesium.

Izi ntungamubiri zose zigaragara icyarimwe mu rubuto rw’umwembe, bityo rukaba ruza imbere mu mbuto ziganjemo intungamubiri nyinshi zitandukanye.

Zimwe mu ndwara uru rubuto rufasha mu kurinda.

-Cancer:
Urubuto rw’umwembe rugizwe na zimwe mu ntungamubiri zifasha umubiri guhangana n’ikibazo k’indwara z’uruhu zirimo n’indwara ya Cancer yo mu mabere, ifata ubugabo n’izindi.

-Umuvuduko w’amaraso(hypertension):

Uru rubuto rwuzuye intungamubiri ziganje kuri potassium, zifasha cyane mu kongera amatembabuzi mu mubiri ndetse no kuyaha umuvuduko ukwiye, bigafasha mu kurinda indwara y’umuvuduko w’amaraso n’izindi.

-Kumagara kw’uruhu:

Amazi y’urubuto rw’umwembe arinda uruhu kumagara ndetse akanatuma utwenge two ku ruhu dukora neza kuko uruhu rubasha gusohora neza imyanda iba irimo ndetse no kwinjiza umwuka.

Aha batanga inama y’uko byakorwa:

Uretse kuba uru rubuto ruzana ubuhehere bw’uruhu, ngo ushobora no gukatakata urubuto rw’umwembe ruhiye neza ukisiga mu isura amazi yarwo, ugakaraba mu isura nyuma y’iminota 10 cyangwa 15.

-Umubyibuho ukabije (obesity):

Urubuto rw’umwembe rufasha abantu bafite ibiro byinshi bitewe n’intungamubiri zirugize ziba zifite imimaro itandukanye mu mubiri w’umuntu. Uru rubuto rero, rubasha gutuma umuntu ahorana ibiro bijyanye n’igihagararo cye.

Ibindi mu byo uru rubuto rufasha, harimo kuba rufasha inzira y’igogora gukora neza, kurinda indwara ya diabete, amaso n’ibindi.

Abaganga batandukanye batanga inama ku mikoresherezwe y’izi mbuto kuko hari aho zishobora gukoreshwa nabi zikaba zatera izindi ndwara aho kuzirinda.

Koza neza urubuto rw’umwembe mbere yo kururya ni ngombwa, ndetse no kubanza kurukata kuko hari igihe ruba rwarapfuye harimo udusimba, bityo bikaba atari byiza kurya umwembe uhiye cyane utabanje kuwukata ngo urebemo imbere.