ese wari uzi ko inyanya mbisi zifite akamaro kurusha izitetse ?

Inyanya ni ikiribwa kibarirwa mu bwoko bw’imbuto. Zikize ku ntungamubiri nyinshi. Zikize kuri vitamin C ari nacyo gituma zibarirwa mu biribwa byitwa anti oxydants ibiribwa birinda gusaza kw’ingirangingo z’umubiri. Zikize no kuri vitamin A , E , K , B1 , B3 , B9 , Zikize no ku myunyu ngugu nka potassium igira uruhare mu gufasha amaraso kugendera ku muvuduko ukwiye, zikize kuri manganese, phosphore, ubutare bugira uruhare mu kongera amaraso, zinc . Zikize no ku kuri fibre za ndodo zifasha urwungano ngogozi gukora neza.

Inyanya ni ikiribwa gikomoka muri amerika yo hagati kikaba cyarakwiriye ku isi yose bitewe n’abashakashatsi b’abanya Espagne bagiye bagenda bazikwiza mu bihugu bagezemo.

Uburyo bwo kuzitegura ni bwinshi. Harimo kugitegura ari mbiri nka salade, hari kuzikata zigatekwa mu biryo ari nabyo tumenyereye, hari no kuzibyaza umushongi ushobora gutekwa cyangwa ukongerwa ku biryo nk’ibirungo. Hari n’abazikamura bagateka umutobe wazo gusa ibi ntabwo ari byiza cyane kuko abahanga mu by’imirire bemeza ko no muri ziriya mbuto habamo intungamubiri, gusa nyine hari abahitamo isura nziza y’ibiribwa kurusha intungamubiri zaba zibirimo.

Gufata amafunguro ateguwemo inyanya rero bifite akamaro kanini. Inyanya ni ikiribwa kidafite urugimbu na ruke, ari nayo mpamvu abahanga mu by’imirire bagira inama abafite ibinure byinshi mu maraso n’abifuza kugabanya ibiro ko bagomba gufata inyanya kenshi kuko ni kimwe mu biribwa byabafasha.

Inyanya zibarirwa mu biribwa byitwa anti oxidant birinda kwangirika kwa cellule z’umubiri.
Zifite icyitwa lycopene aho ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi lycopene irinda uruhu imirasire y’izuba ibi bikarinda cancer y’uruhu. Ni nayo mpamvu umuntu ukunda kurya inyanya yewe n’abazisiga bagira uruhu rwiza.
Inyanya kandi zikize kuri vitamin A aho iyi vitamin ifasha amaso gukora neza. Si byo gusa kuko inyanya zirimo n’izindi element zifasha imikaya y’amaso gutananirwa ibi bikaba bikunze kuba ku bantu bakuze.
Zikize kandi kuri vitamin C . Iyi vitamin twabonye ko igira uruhare rukomeye mu gukomeza ubwirinzi bw’umubiri. Ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko abantu bakunda kurya inyanya mbisi batibasirwa n’indwara zandura.
Inyanya kandi zikize kuri potassium. Uyu munyu ngugu ufasha umutima gutera neza ndetse ugafasha amaraso kugendera ku muvuduko ukwiye.

Icyitonderwa: Ni byiza kurya inyanya ari mbisi kurusha zitetse cyangwa zateguwemo ibindi bintu kuko nibwo ziba zujuje ubuziranenge bwose ndetse zikaba zagira iyi mimaro yose twabonye.

Mu gihe uziguze ku isoko reba izasaruwe zaramaze gutukura zidafite ibizinga, zidatobotse, kandi zitoroheye cyane.