Urwibutso rukomeye mu rukundo

Mu rukundo hari ibihe bikomeye ugirana n’umukunzi wawe ntazakwibagirwe, haba hari ibihe byiza mwagize mwasohotse, amagambo meza wamubwiye, iminsi mikuru mwizihije, impano nziza mwahanye.
hano tugiye kurebera hamwe bimwe mubintu bitajya byigabirana murukundo kuburyo niyo mwatandukana umwe adashobora kwibagirwa ibyo bihe.

Indabo ni imwe impano nziza waha umukunzi wawe ntazakwibagirwe.

Murukali, turagufasha kumenya ubusobanuro bw’amabara y’indabo waha umukunzi wawe.

Burya rero buri rurabo n’ibara ryarwo biba bifite icyo bisobanuye.

Ururabo rw’iroza : umuntu aha umukunzi we indabo z’iroza ashaka kumwereka urukundo mufitanye ari rwiza cyane kandi ko umwishimiye.

Gusa uru rurabo nanone si aha honyine rukoreshwa ahubwo rukoreshwa no mu birori by’isabukuru y’amavuko cyangwa mu bukwe,kuko rusobanura ibyishimo bidasanzwe.

Indabo z’amabara atukura :Indabo zitukura zo zivuga urukundo rurenze ku buryo iyo umuntu aziguhaye aba akweretse ko urukundo agufitiye rwamurenze. Cyakora nazo ntizitangwa zonyine ahubwo uvanga n’andi mabara ariko umutuku ukiganza

Indabo z’ibara ry’umweru : Izi ndabo nazo zigaragaza ibyishimo ufitiye umuntu bitewe n’impamvu runaka ariko akenshi zikoreshwa mu makwe.

Indabo z’amabara avanze :Ntizikunda gukoreshwa n’abakundana kuko ziba zivuga ko hari ubutumwa runaka bugenewe abantu bugomba gutangwa, zikunda gukoreshwa n’abanyabukorikori iyo hari icyo bashaka kuvuga nk’ubutumwa bashaka guha abantu runaka. ariko ntibyakubuza kuziha uwo ukunda mugihe uziko akunda amabara waba wamuhitiyemo.

Indabo zirimo amabara y’idoma(move) : Izi ndabo zivuga amahoro n’ubugwaneza izi zo uziha umuntu kubera ibyiza yagukoreye kandi zigatanwa zivanze n’iz’ibara ryera ndetse n’iz’iroza

Murukali, turakwibutsa ko mugihe uhaye umuntu impano y’indabo umunyuriramo muri make icyo washatse kumubwira.

[email protected]