Uko bateka umuleti, ifunguro ryiyubashye

Iri funguro ni iryo tumenyereye ku izina ry’umureti rikaba ari rimwe mu mafunguro yiyubashye, ririmo intungamubiri kandi ryoroshye kuritegura cyangwa kuriteka, tukaba rero tugiye kubagezaho uko waryitegurira .
Nk’uko tubikesha zimwe mu mpuguke mu by’imirire n’imitegurire y’amafunguro zo ku rubuga www.cooks.com, zerekanako umureti ubamo amoko arenga 469, ashobora no kwiyongera bitewe n’umwihariko wa buri gihugu, cyangwa se kuryoherwa kwa buri muntu.
Reka turebere hamwe bumwe mu bwoko bw’umureti (...)

Iri funguro ni iryo tumenyereye ku izina ry’umureti rikaba ari rimwe mu mafunguro yiyubashye, ririmo intungamubiri kandi ryoroshye kuritegura cyangwa kuriteka, tukaba rero tugiye kubagezaho uko waryitegurira .

Nk’uko tubikesha zimwe mu mpuguke mu by’imirire n’imitegurire y’amafunguro zo ku rubuga www.cooks.com, zerekanako umureti ubamo amoko arenga 469, ashobora no kwiyongera bitewe n’umwihariko wa buri gihugu, cyangwa se kuryoherwa kwa buri muntu.

Reka turebere hamwe bumwe mu bwoko bw’umureti ukunzwe cyane witirirwa fromage ari nayo cheese “CHEESE OMELET”

Ibyo ucyenera.

• Amagi ane,

• Umunyu n’agasenda cyangwa iyo bita black pepper,

• 1/4 cya litilo cy’inshushyu y’amata,

• Ikiyiko gito cya perisile iseye,

• Ikiyiko y’amababi ya Basil aseye,

• 1/4 cy’agakopo ka scallions isekuye,

• Ingero ebyiri za green tops,

• 1/3 cya ya foromaje (cheese),

• Ibiyiko bibiri by’amavuta afashe nk’ayinka (butter),

Aha twabisegura ho kuko hari ibirungo byinshi bivugwa mu ndimi z’amahanga gusa zidafite Ikinyarwanda cyihariye, bityo tukabikoresha uko.

• Ipanu

• Igikoresho gifukuye cyo kuvangiramo.

Uko utegurwa

• Menera amagi yawe mu gikoresho gifukuye wateguye,

• Shyiramo umunyu mucye n’agasenda, cyangwa black pepper,

• Koresha ikanya ndende uvange,

• Ongeramo ya nshushyu,

• Shyiramo perisile, mint, scallions na fromage ukomeze uvange kugeza aho ubona byivanze neza.

• Camutsa ya panu yawe, sukaho ya mavuta (Butter), nyuma yo gucamuka, sukamo ya mvange yawe, gabanya umuriro usigemo gake cyane, pfundikira, gumisha ku ziko kugeza aho umureti wawe uteranye neza, ucungane n’uko udashiriza, pfundura ugende wegura gahoro gahoro umureti wawe kugirango udashirira cyangwa ugafata mu mpande ku ipanu.

Mu gihe ubonye wahiye neza mo hagati, warurire ku isahani wateguye, tegereza iminota mike mbere yo kuwugabura ubanze uzane ibara ryawo rijya gusa n’umuhondo .

Nyuma uwukatemo ibice bitandukanye bitewe n’abo wifuza kugaburira, nurangiza tegura iri funguro ku meza

igihe.com