Uko bateka umuceri urimo imboga

Ibikoresho

Umuceri 1 kg
Caroti 2
imiteja 6
Beurre/butter akayiko 1
Poivron 1
igtunguru 1cy’umutuku
amazi

Uko bitegurwa :

Fata imiteja, karoti n’ ibitunguru bikasemo uduce duto twa mpande enye, ukoresha icyuma gisanzwe,

Banza ukarange karoti muri beurre( butter) nizimara kuraba ushyiremo imiteja, hanyuma ushyiramo na poivron n’ ibitunguru, ukagaragura

Bimaze kwivanga neza shyiramo umuceri uvange Ibirungo bimaze gufata irangi shyiramo amazi yabize ugaragura iminota

Umuceri umaze gukama ugakuraho ugategura.
Ushobora kuwurisha isosi y’inyama.