Uko bateka capati imeze nk’umureti ubyibushye

Habaho amoko abiri ya tortilla : Hari Tortilla Mexicaine na Tortilla Espagnole.
Tortilla Mexicaine ni uburyo bwo guteka Capati ibyibushye, ikozwe n’ifu y’ibigori. Iba yujujwemo ibishyimbo, ariko buteguwe mu buryo iba yoroshye, ubundi ukayizinga cyangwa ukayihina. Bakaba bayirisha Avocat iteguye mu buryo bwa Puree bakunda kwita « guacamole »
Naho « Tortilla Espagnole », iba itetse nk’umureti ubyibushye, ishobora kuribwa ishyushye cyangwa ikonje. Ibicyenerwa mu gutegura n’ibintu bisanzwe hari: Ibirayi, ibitunguru, amagi n’amavuta ya huile d’olive.

Ibanga ryo gushobora gutegura « Tortilla Espagnole » iryoshye ni ukumenyera uburyo itekwamo. Ni ngobwa y’uko ibirayi bikatwa ari bito cyane mu bunini maze bigatekwa buhoro buhoro.

Guteka « Tortilla Espagnole » bisaba kwihangana kuko icyenera igihe gihagije kugira ngo ishobore kwegerana neza idashiririye.

Inama y’umutetsi: Ntiwitangire mu gukoresha amavuta.

Ibicyenerwa:

1. Ibirayi 500g.
2. Igitunguru kinini1
3. Amavuta ibiyiko 2-4
4. Amagi 5 cyangwa 6.
5. Umunyu n’agasenda

Uko itegurwa:

6. Guhata ibirayi maze ubikate ari bito cyane (1mm)
7. Shishura igitunguru, ugikatemo ibice bibiri maze ubikate mu buryo bw’uruziga.
8. Mu ipanu, shyiramo ibiyiko 4 by’amavuta. Uyashyushye gahoro.
9. Amavuta acyimara gushyuha (ariko atagurumana), Ushyiremo ibirayi n’igitunguru. Uvangishe ikimamiro ku buryo ibirayi bigerwaho amavuta hose. Wongeremo umunyu.
10. Shyiraho umupfundikizo ku ipanu maze ubikarange gahoro mu gihe cy’iminota 10 maze uzimye umuriro. Ibirayi bizaba byahinduye ibara ariko bitahiye neza.
11. Fata igisahani kinini gifukuye umeneremo amagi. Ukubite amagi ukoreshe ikanya cyangwa umutozo (fouet), wongeremo umunyu na poivre.
12. Shyiramo ibirayi (bigishyushye) muri ayo magi maze uvange igihe gito nta gukubita cyane.
13. Usubize ipanu ku muriro, wongere uyishyushye hamwe n’ibiyiko 2 by’amavuta. Amavuta namara gushyuha (bitari cyane), shyiramo ayo magi n’ibirayi.
14. Subizaho umufuniko maze ukarange gahoro mu gihe cyingana n’iminota 10-15 kugirango yegerane inahindure ibara neza.
15. Ukoresheje isahani cyangwa umufuniko, uhindukize tortilla ku buryo ushobora gukaranga ikindi gihande nk’umunota umwe gusa.
16. Vanaho umufuniko maze uhite ugabura hamwe na salade y’icyatsi (salade verte). Cyangwa uyikonjeshe, uyikatemo udupande duto tw’impande enye. Ishobora kuribwa nk’amafunguro abanza (aperitif cyangwa se nka snack). Ushobora kuyibika iminsi 2.

Ibyo gukoresha uteka Capati ya « Tortilla Espagnole » wabihahira murukali.com bikakugeraho mugihe gito.