Uko Wategura Salade y’Amagi n’Imiteja

Ibikoresho :

Inyanya 4
Amagi 4
Imiteja garama 150
Boite ya thon ifite garama 160
Ibikoresho bya vinaigrette
Akayiko 1 ka vinaigre
Akayiko 1 ka moutarde
Akayiko 1 k’amavuta
Akayiko 1 k’amazi
Umunyu na poivre

Uko bikorwa :

Togosa amagi mu mazi amaremo iminota 10, amaze gushya uyakuremo uyashyire mu mazi akonje
Mu gihe amagi ari ku ziko kuri rindi ziko togosa imiteja nayo imare iminota 10
Ba utunganya thon uyipfundura ariko uri no gukata inyanya
Fata ya magi uyatonore ugende uyakatamo kabiri
Mu gikoresho ukoreramo salade, shyiramo imiteja , inyanya n’amagi

Uko utegura vinaigrette :

Fata agasorori uvange umunyu na vinaigre
Ongeramo moutarde, amazi n’amavuta uvangishe ikanya ubundi ushyiremo poivre
Kugira ngo bigire ibara ryiza ushobora kongeramo akayiko 1 ka fromage. Shyira vinaigrette kuri ya salade.

Akamaro k’iyi salade ku mubiri wacu

Imboga zose zifite ibara ry’icyatsi ziba zikungahaye ku byo bita fibres na vitamines bifasha umubiri wacu kwirinda indwara. Amagi nayo ni ibyubaka umubiri . Ku bana n’abakuru , iyi salade ifasha mu kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi.