Uburyo watekamo isombe

Ibikoresho

1kg cy’isombe
½ cy’Umufungo wa puwaro ntoya (zirahumura)
Puwavro 1 nini
umufungo wa sereri
Ibitunguru 2 by’umutuku
Utuce 10 twa tungurusumu
¼ kg y’amavuta y’amamesa
Inyama z’Imifupa ½ kg
Onja 2
Gout 2
Maggi y’isombe
¼ kg cg ibiyiko 3 binini by’ Ifu y’ubunyobwa
Umunyu
Amazi 4l

Isombe ni ifunguro riva mu bibabi by’imyumbati, bikiri bitoto nyuma bigasekurwa neza. Aha, hari abahitamo kuyisekurana n’ibirungo ikenera byose. Iryo funguro rikenera amamesa, igitunguru, ifu y’ubunyobwa cyangwa iy’ibihwagari.

Nyuma yo gusukura isombe, kuyisekura no kuyishyira mu nkono, hakurikiraho kuyirengeza amazi. Yamara gucanirwa nk’amasaha abiri igashyirwamo amamesa n’ umunyu kugirango ishye vuba washyiramo umunyu wa Gikukuru, hagakurikiraho gucanira ku kariro gacye, kongeramo ifu y’ubunyobwa no gukomeza gucaniriza umuriro mucye kugeza bihiye. Byose birangiye, ni byiza kuyigabura ishyushye.
ibuka gushyiramo ubunyobwa nyuma igihe isombe isa nkiyahiye kugirango itaza gushirira hasi.

Isombe ishobora gutekanwa n’inyama cyangwa imifupa. Isombe igomba gutekwa idapfundikiye kugira ntirure.

Isombe n’ifunguro ryiza kubabyeyi babyaye, abakuze bavugako yongera amashereka igafuma no munda.

Twarangiza tubifuriza kuryoherwa n’isombe ifunguro rya Kinyarwanda.

Kaneza Jolie/ murukali