Uburyo warwanya ibyuya byo mukwaha

Ibyuya byo mu kwaha biri mu bibangamira abantu kuko hari abo usanga bambara umwenda ariko bakaba batawusubiramo kubera ibyuya, abandi bakagira isoni zo kuzamura amaboko kuko usanga imyenda yabo yarahinduye ibara mu kwaha. Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho uko mwarwanya ibyo byuya mukoresheje indimu.

Uko bikorwa :

Fata indimu itoshye uyikatemo kabiri ufate igisate kimwe usige mukwaha ubikore burigihe umaze koga no kwihanagura. ujye ubikora buri munsi nko mu cyumeru kimwe bizaba bimaze gushira, ushobora kubyongera wumvishe cya cyuya cyagarutse nubwo bibaho gake. bizagufasha kandi ko imyenda yawe itazongera kwandura cg kuzana ibizinga by’ibyuya.

Twabibutsa ko abantu bakunze gukoresha ubundi buryo bwose butari ugukoresha ibintu karemano nkubwo kwitera amaparfume bitari byiza ko bishobora kubatera ikibazo mugihe ukoreheje ubu buryo aribyo byiza, biroroshye, kandi ntibihenze. bityo ukaba ucanye ukubiri no kugira impumuro mbi mukwaha.