Uburyo bwiza bwo kwitegura abashyitsi

"Abashyitsi ni umugisha" iyo ni imvugo ikunzwe kuvugwa n’abakirisitu ariko muri rusange urugo ni urugendwa. kwitegura abashyitsi ni kimwe bintu byiza ariko bitewe nuburyo byakozwemo ugasanga nyuma yo kubakira mugize crise(ubukene) bityo bikaba byatera bamwe kutishimira kwakira abashyitsi.
tugiye kubagezaho uko wakwakira abashyitsi kandi ntibihungabanye ingengo y’imari y’igihe runaka mwateganyije.

1. Kugira gahunda

nimba uri umuntu ukunze gusurwa nibyiza ko nimba hari abantu runaka bazagusura bajya gakumenyesha umunsi n’isaha bazagusuriraho bityo nawe ukabasha kubitegura neza.

2. Kwitegura
umunsi n’isaha abashyizi bazagusuriraho wageze. ushobora kugena kimba uri bubakirize ibyo kunywa gusa cg kunywa no kurya. umenya icyo abashyitsi bawe bakunze kunwa no kurya. umenya umubare wabo bantu, umenya uburyo baribwicaramo nimba biri bigusabe gukodesha intebe ukongera izo ufite cg atari ngombwa, ukamenya uza kubakira(kubabaza icyo bafata) kumenya uzabategurira amafunguro(mu gikoni), kumenya uzabaha ikaze nibyiza iyo bikozwe na nyiri urugo.

3. Ingengo y’imari
nibyiza kwicara hamwe ugashyira kuruhande amafaranga wateganyije yo kwakira abashyitsi bitewe nuko wabiteguye, ukirinda gukoresha y’amafaranga mubindi bintu bitagenewe icyo gikorwa(kwakira abashyitsi). Ushobora kwandika kugapapuro ibyo wumva uzakoresha byose, nujya kubihaha ntutandukira ngo ugure byinshi kuko ngo nibisigara uzabikoresha, wirinda kugura igikoresho runaka ngo nuko ufute abashyitsi
urg:ushobora gushaka kugura urufunguzo rwa fanta rushyashya kd harurwo usanganwe ngo nuko ufite abashyitsi kd itwo tuntu duto ugura nitwo turi butume yamafaranga wateguye aba make ukaba wakoresha nayo wizigamiye kd wenda iyo abashyitsi bataza ntabyo wari kugura kuko haribyo usanganwe.
nimba uri buteke andika ibyo uri bukoreshe byose uteka ubigure uko wabyanditse nimba wiyiziho ingeso yo kugenda ugura icyo ubonye cyose, cyangwa wumva unaniwe kugirango bataza kukwiba wicare iwawe uhahire kuri internet babikuzanire.