Uburyo bwiza bwo gutegura isupu y’inyama z’Inka

Inka ni itungo ritanga inyama ziryoha kandi ziribwa n’abantu benshi mu Rwanda.

Hari uburyo bwinshi bwo gutegura inyama z’inka hifashishijwe amavuta, ariko na none ku bantu batayakunda hari ubundi buryo bwo kuzitegura zitogosheje na bwo zikaryoha.

Ubwo tugiye kuvugaho, ni uguteka isupu cyangwa se umufa w’inyama z’inka hamwe n’imboga. Ni amakuru dukesha urubuga www.cuisineaz.com

Ibikenewe

Inyama z’inka, iyo ari ijari (inyama y’ukuboko) biba byiza cyane

Puwaro 2

Puwavuro 2

Ibitunguru 3 binini

Celeri nkeya

Ikirungo cya girofle

Akayiko gato k’ikirungo cya Poivre

Garama 500 za karoti

Uko bikorwa

Fata imboga uzikatemo uduce dutoya tutarengeje cm 2. Karoti zo zisaturemo kane, hanyuma uzicemo na zo uduce twa cm 2.

Kata bya bitunguru byose, hanyuma uminjiremo ikirungo cya girofle

Fata isafuriya nini, ushyiremo inyama z’inka wabanje gusukura, hanyuma woroseho za mboga n’ibirungo, uminjagireho umunyu, ikirungo cya poivre, hanyuma usukemo amazi urengeze gatoya.

Tereka ku muriro bishye. Nyuma y’aho, bikureho ubitereke hasi, niba ukeneye inyama zo kurya zikonje zikureho.

Nurangiza, ongera utereke ku ziko hanyuma ifunguro uritegure rishyushye.

Isupu cyangwa se umufa w’inyama z’inka ni mwiza ku mubiri kuko nta binyamavuta byinshi biba byongewemo, cyangwa se ngo zihindurwe.

Iyo unyweye umufa, uba uhaye umubiri wawe ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga, imyunyungugu itandukanye n’izindi ntungamubiri nyinshi umubiri ukenera.

Ibyo guteka byose byavuzwe haruguru wabihahira murukali.com bikakugereho aho uherereye mu Rwanda.