Uburyo butandukanye wakwirindamo indwara y’umutwe

Indwara y’umutwe(headache) ni indwara ikunda gufata abantu benshi ntacyo igendeyeho kuko buri muntu wese arayirwara . Iyo ifashe umuntu araribwa kugeza ubwo aba atagishoboye gukora ikintu na kimwe. Ariko hano twabateguriye ibintu bitandukanye wakora kugira ngo wirinde cyangwa wivure indwara y’umutwe.

Uburyo wakwirinda indwara y’umutwe ni ubu bukurikira:

RUHUKA:

Ubundi indwara y’umutwe ni ikimenyetso cy’uko umubiri wawe ukeneye kuruhuka nk’uko bitangazwa n’umuganga w’iyo ndwara witwa Elizabeth loder ukuriye abaganga b’indwara y’umutwe mu gihugu cya leta zunze ubumwe za Amerika avuga ati”abantu benshi barakora cyane ku buryo bigorana kubona umwanya wo kuruhuka gusa si ngombwa kuryama igihe kirekire igihe wumva ufite ikibazo cy’umutwe kuko ushobora no kuryama iminota icumi yonyine usinziriye byaba ari gukoresha igihe cyawe neza kurusha kubireka kugeza igihe indwara y’umutwe ikomeye.

RYA AMAFUNGURO MATO MENSHI:

Niba urwaye umutwe utigeze ufata ifunguro ujye umenya ko byatewe n’isukari nke mu maraso.Muri icyo gihe gufata amafunguro mato ya ngombwa byagufasha gukira iyo ndwara , ibiribwa birimo intungamubiri ya magnesium nka tofu n’imboga za epinal byagufasha.

KOGA AMAZI ASHYUSHYE:

Abantu benshi bakunda koga amazi akonje kurusha ashyushye mu gihe bashaka gukiza indwara y’umutwe gusa kenshi na kenshi amazi ashyushye niyo uba ukeneye kwiyuhagira nk’uko byatangajwe na Dr green ati”abantu babyuka bafite indwara y’umutwe baguma mu buriri bakeka ko bisanzwe cyangwa bakeka ko byikiza ” ibyo akenshi cyane ntibikora. Icyagufasha ni ugufata agakombe k’ikawa n’ifunguro rya mugitondo hanyuma ukoga amazi ashyushye.

GABANYA KUNYWA IBISINDISHA BYINSHI:

Nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi abantu banywa inzoga cyane cyane izifite imisemburo myinshi cyane(liquor) bishobora gukomeza ibibazo byo mu nda n’isereri bikunda gufata abanyoye inzoga bakunda kwita “hangover” . Mu gihe unazinywa jya unywa n’amazi kugira ngo bikurinde kugira icyo kibazo cy’umutwe.
Icyitonderwa: inzoga si nziza ku bantu bakunda kurwara indwara y’umutwe cyane nk’uko byatangajwe na Dr green umuganga w’inzobere ku ndwara y’umutwe ati”Abantu bose barwara indwara y’umutwe iyo banyweye icupa ryose ry’inzoga zifite imisemburo myinshi ’liquor’ ariko hari n’abandi benshi barware umutwe banywe akarahure kamwe” agakomeza avuga ati “kuri abo bantu rero , ni byiza kumenya ikibazo bafite bakajya banywa bashyize mu rugero bakamenya igihe cyo kurekera”.

JYA UNYWA AMAZI KENSHI GASHOBOKA:

Kurwara umutwe ni kimwe mu bimenyretso by’umuntu ufite amazi make mu mubiri we. Kugira ngo ubyirinde rero , jya unywa amazi buri munsi bitari gusa igihe umaze gufata amafunguro cyangwa se igihe umaze gukora siporo kuko nk’uko byatangajwe n’iyo nzobere Dr Green “umuintu mukuru aba gaomba kunywa kuva ku bikombe 11 kugeza ku bikombe 15 by’amazi buri munsi” bikaba byagufasha kurwanya indwara y’umutwe.

IRINDE GUTSINDAGIRIZA (STRESS):

Nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwo mu budage muri 2014, iyo ufite gutsindagiriza kwinshi mu buzima bwawe ni nako ibyago byo kurwara umutwe byawe byiyongera . Kandi muri iki gihe stress iri guteza ibibazo byinshi muri sosiyete harimo n’urupfu. Bumwe mju buryo wayirindamo ni ugufata umwanya muto wo kwiyumvira(meditation) buri munsi no gukora imyitozo ngororangingo ya yoga.

JYA UNYWA IKAWA IRI MU RUGERO BURI MUNSI:

Gufata agakombe k’ikawa mu gihe wumvise umutwe utangiye kukurya ni umuti abantu bakoreshaga kuva na kera kubera ko ikawa ifasha mu kugabanya ububabare kandi yagufasha igihe indwara igitangira gusa ntabwo ari byiza kunywa nyinshi cyane ushaka ko ikira burundu mu gihe wumva bigabanuka buhoro buhoro. Gusa ikawa mu busanzwe ifasha mu kugabanya ikibazo cy’umutwe iyo ifashwe ari nke.

GABANYA GUKORESHA IBIKORESHO BY’IKORANABUHANGA:

Ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni, mudasobwa(computer) na televiziyo kuko bishobora kugutera indwara y’umutwe uba ukurira mu maso abantu benshi batinya. N’ubwo abantu benshi bafite akazi kabasaba gukoresha mudasobwa cyane, ushobora gutaha uvuye ku kazi ugafata umwanya wo kuruhuka aho guhita ujya kuri mudasobwa na none ugiye nko kureba filime.

IRINDE KUJYA KU IZUBA RYINSHI CYANE:

Nk’uko byatangajwe mu bushakatsi bwakorewe muri kaminuza ya Harvard university yo muri leta zunze ubumwe za Amerika “ibyago byo kurwara umutwe by’umuntu byiyongeraho 5% uko ubushyuhe bwiyongereyeho degree celcius 5”.