Tumenye guteka Crepes

Crêpes ni kimwe mu biribwa bikorwa hifashishishijwe ifarini (les patés), bishobora gufatwa ku ifunguro rya mu gitondo, irya saa yine, irya saa sita, irya saa cyenda ndetse n’irya nimugoroba.

Ibikenerwa:

1. ifarini

2. Amagi

3. Blue band cyangwa se margarine

4. Amata

5. Isukari

Uko bikorwa

Ufata ifarini, ugasukamo agasukari gakeya (abakunda nyinshi bashyiramo iyo bifuza), ugasukamo amagi (abiri cyangwa se arenze abiri bitewe n’ingano y’ifarini) wakoroze ukavanga, ugasukamo amazi, ugasukamo amata (1/2L), ugakoroga, hanyuma ukayaza blue band cyangwa margarne ugasukamo, ugakoroga kugeza igihe uboneye igikoma kirekuye, ari ko na none kidacitse cyane.

Iyo urangije, usiga utuvuta ku ipanu iri ku kariro gakeya cyane, ukajya usukaho cya gikoma cyawe, ugahindura mu kanya gato, nyuma y’igihe kitarenze iminota 3 cyangwa se 4 crepe imwe iba ihiye.

Nk’uko Bageni abivuga, ngo hari abafata indimu bakayirapa, bakayinyanyagiza kuri crepes zahiye kugira ngo impumuro n’uburyohe birusheho kwiyongera.

Hari kandi n’abahitamo kuzisiga Confiture, kuko na byo byongera uburyohe bwa crepes. Zishobora kuribwa zishyushye cyangwa zikonje, icy’ingenzi ni uko ziba zorohereye igihe cyose.

Crepe zibamo ibitera imbaraga, proteines, imyunyu ngugu n’ibindi.