Tumenye akamaro k’ikirungo Tangawizi

Tangawizi ifite inkomoko muri Aziya y’amajyepfo ikaba ikoreshwa nk’ikirungo cyo

guhumuza icyayi cyangwa se ibiryo. Ishobora gukoreshwa ari mbisi cyangwa se

hagakoreshwa ifu yayo.

Uretse rero kuba ikirungo, tangawizi ifitiye umubiri akamaro ko kongerera umubiri

imbaraga ndetse ikaba n’isoko y’ubushyuhe mu mubiri ku bayikoresha nk’uko

tubikesha urubuga rwa www.dentalhealing.com.

Tangawizi kandi bitewe na vitamin C iyibonekamo, ifasha umuntu kwirinda

umunaniro ukabije, ikarinda amara kwangirika ndetse no kugira iseseme, ariko

kandi ngo inafite ubushobozi bwo kubungabunga ubuzima bwo mu kanwa.

Tangawizi kandi ifasha abantu bafite ikibazo cyo kuma iminwa ndetse no kunika mu

kanwa, igafasha amaraso gutembera neza bishobora kurinda umuntu kurwara

indwara z’umutima.

Ubushakashatsi bwinshi bwerekanye ko iki kirungo gishobora gufasha imyanya

y’ubuhumekero mu kwirinda indwara zishobora gufata iyi myanya ndetse

kikanarwanya ibyago byo kurwara kanseri ifata ibihaha. N’ubwo ariko ari nziza ku

mubiri ngo si byiza gukoresha tangawizi kurenza urugero ndetse no kuyikoresha ku

bagore batwite.