Menya byinshi ku kiribwa cy’ibishyimbo

Abantu benshi ntibakunda kurya ibishyimbo mu gihe bafata amafunguro yabo ya buri munsi. Yewe hari n’abo usanga barya batoranya bagera ku bishyimbo bakabirebera kure ku buryo kubirya kuri bo ari ishyano . Bamwe bavugako kurya ibishyimbo bitera” ubwoba” ndetse hari n’imvugo zagiye zikoreshwa mu gutesha agaciro ibishyimbo,nyamara ntibaba bazi ko ibishyimbo ari kimwe mu biribwa by’ingirakamaro cyane ku muntu.

Hano hari akamaro ibishyimbo bigirira umubiri w’umuntu ubiriye:

- Iyo umuntu amaze iminsi arwaye cyangwa igihe ubona uri guta ibiro hari uburyo wakoresha ibishyimbo nk’ifunguro rya buri munsi bigatuma ugarura intege ndetse n’ibiro bikiyongera ku rugero rwiza kandi bikagendana no gukomera imitsi n’amaraso akagenda neza.

- Nk’uko kandi tubikesha ubushakatsi butandukanye, ku byerekeye akamaro na vitamins ziboneka mu bishyimbo , bigirira umubiri wacu imimaro ikurikira :
Ibishyimbo byongera imisemburo(enzymes)

- Cuivre iboneka mu bishyimbo ni imwe mu bituma habaho imisemburo itandukanye kandi ikomeye. Iyo misemburo harimo n’ifasha hamwe mu hakomeretse ku ruhu hisubiranya.Agakombe kamwe k’ibishyimbo(ka ml 250) kaba gafite 35% bya cuivre.

- Bigabanya ibyago byo kwandura Cancer
Ubushakashatsi bwakozwe na Harvad School of Public Health bwakorewe ku bagore 90,630 bari hagati y’imyaka 26 na 46, bwagaragaje ko abagore barya ibishyimbo nibura kabiri mu cyumweru bafite amahirwe 25% yo kutandura Cancer y’amabere ugereranyije n’ababirya rimwe mu kwezi.

- Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso
Ubushakashatsi bwakorewe muri Australia bwerekanye ko abantu barya ibishyimbo kenshi bafite amahirwe yo kutagira umuvuduko ukabije, kandi bikanafasha umuvuduko guhora ku rugero ruringaniye.

ushobora kandi guhaha ibishyimbo wifashishije uru rubuga tukabikugezaho mu masaha atarenze atatu