Menya akamaro umuceri ufitiye umubiri w’umuntu

Umuceri ni kimwe mu mafunguro agiye afite akamaro mu mubiri wacu ku bijyanye no gutanga ingufu . Umuceri rero ukaba woroshye guteka ndetse ugatekanwa n’andi mafunguro atandukanye .
Mu byo ifasha umubiri harimo ibi bikurikira:
1. Utanga imbaraga ku muntu uwurya
2. Umuceri wijimye (riz brun )ufasha kwirinda indwara zimwe na zimwe nk’iz’umutima diyabeti umubyibuho ukabije ndetse n’ubwoko butandukanye bwa za kanseri.

3. Umuceri ufasha kwirinda imikorere mibi y’amara . umuceri wumukije , ifarini y’umuceri ndetse n’amazi y’umuceri uhiye bikaba bifasha ku bana bato barwaye impiswi.

abashakashatsi bakomeza bavuga ko umuceri ugira intungamubiri zikubiyemo poroteyini (proteine) ndetse na guruside (glucide) umuceri rero ukaba ufasha uwuriye kugira ibiro biri mu rugero.

Abahanga mu by’ imirire bavuga ko ari byiza kurya amafunguro arimo guruside ku ijanisha rya 50%, bakavuga ko umuceri ari byiza kuwufatisha andi mafunguro cyane nk’imboga. Aba bahanga barangiza batanga inama ku bantu ko bakwiriye kwirinda kurya umuceri mwinshi cyane buri gihe kugira ngo ingorane zo kurya umuceri mwinshi zitabageraho nko gushishuka mu biganza ndetse no mu birenge.

Gusa si byiza kurya umuceri mwinshi cyane ku babyeyi batwite kuko ubushakashatsi bwakozwe mu wa 2012 bwagaragaje ko umuceri ufite element yitwa arcenic ifatwa nk’uburozi cyane ku mwana uri mu nda. Ubu bushakashatsi bwakorewe muri Bangladesh bwaragaje ko element ya arcenic iyo ibaye nyinshi ishobora gutuma umwana avukana ubwirinzi bw’umubiri budakomeye.