Menya akamaro k’ibihumyo mu mikorere y’ubwonko

Ibihumyo ni ibimera bigira amoko atandukanye ku buryo usanga bidahuje umubyimba imiterere ndetse yewe n’umumaro. Hari ibihumyo byifitemo uburozi bishobora gutera ingorane ku buzima bw’umuntu ndetse bikaba byanamuviramo urupfu. Ibihumyo twe tugiye kuvuga aha ni ibihumyo biribwa, ni ukuvuga bya bindi biboneka ku gasozi cyangwa se bihingwa hagamijwe kubirya.

Ibihumyo bigira vitamin B kandi iyi vitamin ifasha ubwonko gokora neza, kandi na za cellules zigakura neza, abasirikare b’umubiri na bo bagakora neza, bityo hakabaho no kuba umubiri wibikira ingufu zidasanzwe.

N’ubwo igihumyo gishirwa mu cyiciro kimwe n’imboga, byagaragaye ko ari rwo ruboga rwonyine rugira vitamin D ifasha amagufwa gukomera ikunda kuboneka mu mata, fromage n’amagi…gusa ibihumyo byo bifite umubare mucye w’ikigero cy’ibitera imbaraga kuko bigira kalori 25 (Calies) mu magarama 100 (g) yabyo n’ubwo intungamubiri zo ziba ari nyinshi kurusha imboga rwatsi.

Mu bushakashatsi bwakozwe ku bana bakiri bato, cyane cyane abakiri munsi y’imyaka itatu, byagaragaye ko ibihumyo biseyemo potage biri kumwe n’ibirayi ngo bibafasha cyane mu mikurire yabo yaba iy’umubiri cyangwa se iy’ubwenge. Kuba wasya ibirayi biri kumwe n’ibihumyo bihuza vitamin A na C ziba mu birayi na vitamin B ndetse na D biba mu gihumyo.

Ibihumyo ntibifasha abana bari munsi y’imyaka itatu gusa kuko n’abayirengeje nabo babona inyungu nk’izo abato cyane babona hiyongeyeho kuba mu mutwe wabo hagenda neza. Gusa ku mwana uciye akenge ho bishobora kuba byanavangwa n’imboga zisanzwe.

Iyo utegura ibihumyo ni ukwirinda gushyiramo amavuta menshi kuko ntibikundana n’amavuta menshi bitewe n’uko biba byoroshye cyane kandi kubiteka ntibisaba umuriro mwinshi ubwabyo.

Ibihumyo ntibikunda kuba intandaro ya allergies kuko bitewe n’uburyo bimeze kandi bikaba binoroha mu igogora kandi hari n’ibyo umuntu aba ashobora kurya bidatetse cyangwa se bibisi ariko bivanze na Salade.

Mwitondere biriya bihumyo biba ku gasozi kuko akenshi hari igihe biba bijya gusa n’ibiribwa uretse ko abahanga batangaza ko byo bikunda kuba bifite agasongero gasongoye. Uretse n’ibyo kandi, irinde kuba wanabikura ahantu handuye cyangwa hafi n’umuhanda kuko byakira imyanda iba mu bidukikije vuba byihuse.