Menya akamaro amata agirira umuntu uyanyweye

Amata ni ikinyobwa gifite intungamubiri nyinshi cyane zikenewe mu buzima nubwo abantu benshi basigaye bayashyira ku ruhande bakifatira ibindi binyobwa nyamara ibirusha amata akamaro mu buzima ni bike.Amata agizwe n’intungamubiri nyinshi harimo nka vitamine b2,vitamine b5,vitamine b12,vitamine d,n’ibindi binyabutabire by’ingirakamaro nka calcium,magnesium na selenium.

Hano hari akamaro amata agirira umubiri w’umuntu uyanyweye:

Vitamine D igira uruhare mu gukura kw’ingirangingo(cells) ndetse ikanagabanya ibyago byo kurwara kanseri y’amara igera ku bantu kenshi iturutse ku izuba ariko n’abantu baba ahantu hadakunda kurasa izuba bavana iyo vitamine mu mata.

Amata y’inka ni isoko y’ikinyabutabire bita potassium gifasha mu kwagura imiheha y’amaraso kugira ngo bigabanye umuvuduko w’amaraso.

Amata ni meza ku buzima bw’amagufwa kuko itanga calcium ihagije ifasha mu gukomeza amagufwa ndetse n’amenyo.

Nubwo calcium igira akamaro k’ibanze mu gukomeza amagufwa , ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko calcium igira n’akamaro mu kurwanya indwara z’umutima.

Amata kandi ashobora kugufasha kwita ku ruhu rwawe. Ibi byaturutse ku mugore wari umwamikazi wo mu misiri(Egypt) witawaga cleopatra bamwe bavuga ko ari we mugore mwiza wabayeho mu mateka y’isi bivugwa ko yiyuhagiraga amata avanze n’ubuki. Nyuma byaje kuvumburwa ko amata atuma umuntu agira uruhu rwiza bikaba bituma amata muri iyi minsi asigaye akoreshwa cyane mu gukora amavuta yo kwisiga.