Menya Ingaruka zo kurya inyama zitukura kenshi

Inyama z’umutuku ni ukuvuga iz’inka, iz’ ingurube n’ ihene, ubusanzwe ni nziza ku mubiri kuko zirimo intungamubiri ; gusa iyo umuntu akabije kurya nyinshi bishobora kumutera ibibazo bitandukanye.

Dore zimwe mu ngaruka zo kurya inyama zitukura kenshi:

-inyama ziba inkomoko y’uburwayi bwa diyabete:

Ibi biterwa n’uko urugimbu ruba mu nyama rutera ubudahangarwa bw’umubiri ku musemburo wa insiline.

-Inyama ni inkomoko y’umubyibuho ukabije:

Urugimbu ruba mu nyama iyo rugeze mu mubiri w’umuntu ruribika bikaba byakongera ibyago by’umubyibuho cyangwa umubyibuho ukabije.

-Inyama ziba inkomoko y’indwara yo kuribwa mu ngingo (goutte) ndetse na rubagimpande:

Izi ndwara ziterwa ahanini n’ibisigara (déchets métaboliques) mu itunganywa ry’inyubakamubiri aribyo biba intandaro y’uburibwe aho bigenda byirundanya.

-Inyama zitera indwara yo kugabanuka k’uburemere bw’amagufwa (ostéoporose):

Ibi biterwa n’uko mu itunganywa ry’intungamubiri ziva ku nyama zifashisha umunyu wa kalisiyumu igize amagufwa. Bikaba rero intandaro yo kuvunika kw’amagufwa hato na hato.

-Inyama ni inkomoko y’indwara z’imitsi n’iz’umutima ku mpamvu zikurikira :

• Zirakize ku rugimbu rwa kolesiteroli ishobora kubangamira imikorere y’umutima.

• Zirakize ku munyu w’ubutare (fer) yangiza imitsi kubera ko ikora ibintu by’ubutare bita radicaux libres byangiza imitsi y’amaraso bikaba na none byaba inkomoko ya kanseri.

-Inyama zitera ikibazo cyo gutakakaza ubushobozi bw’ubwonko (démence):

Ibi biterwa n’uko inyubakamubiri nyinshi ziba intandaro y’ikorwa ry’akanyabutabire bita cortisone.

Ariyo yangiza agace k’umutwe kitwa ipokampe (hippocampe) biba intandaro yo gutakaza ubushobozi bw’ubwonko.

-Inyama zitera ubudahangarwa bw’indwara ku miti:

Ibi biterwa no gukunda kurya inyama z’amatungo yatewe imiti ya antibiyotike mu minsi mike mbere yo kubagwa.

- Inyama zishobora gutera indwara zanduza nk’ibicurane, ebola, igituntu, inzoka, n’izindi.

- Bitewe no kwandura kw’ikirere, amazi cyangwa ibidukikije muri rusange, inyamaswa zigenda zinjiza ibinyabutabire mu mubiri wazo iyo zirisha cyangwa zinywa amazi. Inyama zazo iyo ziriwe ziba intandaro y’indwara nka kanseri.

- Abagore batwite bakunda kurya inyama zo mu nda (viscères) bituma ingingo zimwe na zimwe z’umwana batwite zikura nabi (malformation). Ibi biterwa n’uko izi nyama cyane cyane umwijima zikize kuri vitamini A ariyo nkomoko y’ibibazo ku mwana.

Hano hari n’uburyo ukwiye kuryamo inyama zitukura kugira ngo wirinde izo ngaruka ziterwa no kurya inyama zitukura nyinshi:

Nibura umuntu muzima, (udafite ikibazo na kimwe cy’uburwayi mu mubiri we) byaba byiza ariye munsi ya garama 500 cyangwa inusu (1/2kg) mu cyumweru. Kugira ngo ubigereho wakwirinda kurya inyama z’umutuku buri munsi, ukaziteganyiriza umunsi umwe cyangwa ibiri mu cyumweru.

Mu kubara kandi umubare w’Inyama zitukura urya washyiramo na boulette, amasambuza, jambon, paté na saucisson zikunzwe kuribwa cyane mu Rwanda. Ugomba kongeraho kandi brochette ku bakunda gusohokera mu tubari.