KAROTI igihingwa cy’ingirakamaro kurusha uko abantu babitekereza

karoti(carrot) ni ikimera kiribwa cyane cyane gishyirwa mu bwoko bw’imboga ariko abantu benshi bakaba banakunda cyane kukirya ari kibisi. Iki kiribwa ni ingirakamaro ku mubiri w’umuntu kurusha uko abantu bamwe na bamwe babitekereza .

Soma hano akamaro ka karoti mu mubiri w’umuntu :

Karoti igufasha kurwanya indwara ya diabete:
Karoti ifasha mu gushyira isukari iri mu mubiri ku rugero kubera intungamubiri yifitemo zitwa carotenoids.carotenoids zifasha umubiri guhangana n‘ubwinshi bw’isukari bigatuma haguma isukari nke mu maraso ,kandi nkuko bizwi isukari nyinshi mu mubiri niyo itera indwara ikomeye ya diabetes.

Irwanya indwara y’umutima:
Mu bushakashatsi bwakozwe mu rwego rwo kwerekana agaciro ka karoti, abashakashatsi bo muri laboratoire yitwa Wolfson Gastrointestinal yo muri ecosse(scotland) bagaragaje ko iyo uriye ama garama(grams) 7 ya caroti urwego rw’ibinure mu mubiri rugabanuka kugeza kuri 11 ku ijana. Kandi bivugwa ko indwara y’umutima iterwa n’ibinure byinshi mu mubiri .

Yongera ubwirinzi bw’umubiri:
Karoti ifite imbaraga zirwanya udukoko twa bagiteri biyihindura ingirakamaro mu kongera ubwirinzi .Uretse nibyo karoti ikungahaye kuri vitamine c igenzura imikorere y’abasirikare b’umubiri b’umweru(white blood cells) bimwe mu bice by’ingenzi mu mubiri w’umuntu.

Ifasha mu igogora:
Karoti kimwe n’izindi mbonga nyinshi ifite intungamubiri bita fiber muri irya mizi yayo isa orange kandi iyo fiber ni imwe mu ntungamubiri z’ingenzi mu igogora.

Irinda umuntu gusaza vuba:
Kubera intungamubiri yitwa beta carotene nyinshi isangwa muri karoti bifasha kurwanya iyangizwa ry’ingirangingo z’umubiri bigafasha mu kugabanya gusaza vuba.

Ifasha umuntu kugira uruhu rwiza:

Vitamine A kimwe n’izindi ntungamubiri zizwi nka antioxidants birinda uruhu kwangizwa n’izuba . Iyo umuntu afite vitamine A nkeya cyane mu mubiri bitera uruhu ,umusatsi n’inzara bye kwuma.Vitamine A irinda umuntu kuzana iminkanyari akiri muto no kuzana uruhu rwumye. Kandi karoti ni kimwe mu biribwa bikungahaye cyane kuri vitamine A.

Ifasha kurwanya indwara y’ubwonko izwi nka stroke:
Stroke ni indwara ifata ubwonko mu gihe imiyoboro cyangwa se imiheha ijyana amaraso mu bwonko iba yazibye bigatuma tumwe mu turemangingo tw’ubwonko dupfa. Mu bushakashatsi rero bwakozwe mu kigo cyo muri leta zunze ubumwe za Amerika cyitwa Harvard university bwagaragaje ko abantu barya byibuze karoti eshanu buri cyumweru baba bafite ibyago bike byo kurwara indwara ya stroke kurusha abarya karoti imwe mu kwezi .