Indyo nziza ku bana

Indyo nziza kandi iboneye mu bihe bya mbere by’ubuzima bw’umwana ifite uruhare runini mu kongera ubushobozi bw’ubwonko mu gihe cy’ubuzima gisigaye.
Abahanga mu mikurire y’abana bagaragaje ko abana barya cyane imbuto, ibihingwa by’ibinyamavuta n’imboga bamenya ubwenge cyane bakanagira umusaruro mwiza mu ishuri.

Kurundi ruhande ariko ,bagaragaza ko abana barya ibiribwa byongewemo isukari cyane ibikorerwa mu nganda,ibiryo bindo byo mu nganda byiganjemo inyama,ibiryo bikennye kuri proteines, vitamini n’imyunyu ngugu, ngo babona umusaruro mubi mu ishuri.
Mu gitabo cyanditswe na Dr Georges D. Pamplona-Roger mu gitabo Guides d’alimentation pour les meres, les enfants et les adolescents, kugaburira umwana ibiryo byo mu nganda mu myaka ya mbere y’ubuzima bwe, byangiza ubwonko
Dr Georges yagaragaje uburyo umubyeyi ashobora gufasha umwana we kugira ubushobozi buri hejuru bw’ubwonko.

Uburyo bwa mbere kandi bw’ibanze ni uguha umwana igihe cy’ifunguro rya mu gitondo
Abana bafata ifunguro rya mu gitondo ryuzuye bakora neza mu ishuri kuko baba babonye imbaraga zikenewe. Aba bana kandi bagira ubushake bwo kurya (appetit) ku yandi mafunguro y’umunsi.

Gusa ifunguro ryiza rya mu gitondo risaba ko ababyeyi bafata umwanya wo kuritegura. Kugira ngo umwana afate ifunguro rya mu gitondo neza, ni byiza ko arya kare nijoro, kugira ngo abyuke ashonje.

Ni na byiza kuryamisha abana kare kugira ngo mu gitondo babashe kuzinduka basagure byibura iminota 15 y’ifunguro rya mugitondo.
Ubunyobwa n’ibindi biri mu bwoko bwa noix ni ibiribwa bizwiho kongera ubushobozi bw’ubwonko. Ibi biribwa bikungahaye kuri proteines, acides gras, omega 3, vitamini zo mu itsinda rya B n’imyunyungugu.

Babyeyi ni ibyagaciro gufasha abana banyu gukura neza, haba kumubiri,ndetse no mu bwenge.

Dore bimwe mu biribwa mwajya muha abana banyu :
1. Imbuto nyinshi ziganjemo izifite amazi
2. Imboga nyinshi
3. Ibinyampeke
4. Ibikomoka ku mata ariko bidakungahaye ku mavuta
5. Ibikomoka kuri soya
6. Umunyu muke
7. Isukari nke
8. Ibinyamavuta byo mu nda bike cyane cyangwa se ntabyo

Uretse kandi ku bana,imirire myiza ni ingenzi no kubantu bakuru,kuko ibafasha nabo kugira ubuzima buzira umuze.