Impamvu Uwabyaye ashobora gukomeza kumera nk’utwite

Ni kenshi na Kenshi usanga abagore babyaye bakomeza kugaragara nk’abatwite, bamwe bikanabatera ipfunwe bityo bagakoresha uburyo butandukanye ngo basubire nkuko bari bameze batarasama kuko baba babona umwana watumaga inda iba nini yavutse.

Kuburyo Hari abo usanga bihambiriye mu nda imyenda irimo n’iy’imbere, imikandara ndetse n’ibindi, abandi bakanga kurya no kunywa.

Nyamara Ikinyamakuru Dail Mail kigaragaza ko izo ngamba atari zimwe mu zituma iyo nda igabanuka ahubwo hari izindi zo gukurikizwa.

Kwiyongera kw’inda y’umugore bitangira agisama, ni ukuvuga ko uko umwana agenda akura guhera ku munsi wa mbere w’isamwa rye, bituma nyababyeyi (uterus) igenda yaguka kugira ngo umwana abone aho yisanzurira muri iyo mikurire ye.

Ikinyamakuru Dail Mail kigaragaza ko nyababyeyi y’umubyeyi umaze kubyara idahita isubirana ako kanya nkuko bamwe bakeka ko ari umubiri uba wakwedutse ushobora kongera kwisubiranya ako kanya.

Iki kinyamakuru kivuga ko nyababyeyi iba yaragutse igenda isubira uko yari imeze buhoro buhoro, nkuko no kwaguka bitabaye umunsi umwe.

Ishami rya Loni ryita ku buzima, OMS rigaragaza ko kugira ngo inda y’umugore umaze kubyara izongere isubirane neza bitwara hagati y’ibyumweru bitandatu n’ibyumweru umunani, nubwo hari nabo bifata amezi atandatu kubera imiterere y’abantu itandukanye.

OMS rigaragaza ko kuba umugore yasubira uko yari ateye mbere atari yatwita ngo biterwa n’imyaka ye, ubunini bw’umwana yari atwite , ibiro yapimaga mbere yo gusama ,imirire yagize n’uburyo yitwaye igihe yari atwite .

Iyo nda ariko ishobora kugabanuka mbere y’amezi atandatu, cyane ku bagore bakora imyitozo ngororangingo batwite, bakarya kuri gahunda kandi na nyuma yo kubyara bakonsa abana babo uko bikwiriye.