Impamvu 10 wahitamo guhahira kuri internet

Iterambere ni ryiza ariko noneho iyo bigeze mu ikoranabuhanga biba akarusho. Mugihe hari ibintu byibanze umuntu akenera mubuzima busanzwe bikenerwa kenshi bityo bikagusaba guhora munzira ujya kubihaha ndetse bikaba byaragaragaraye ko harabatabona uwo mwanya kandi nabo babikeneye. Kurubu icyo kibazo bamwe mubareba kure, bamenyereye kugendana n’iterambere icyo kibazo bakiboneye umuti.
Nkuko twaganiriye nabamwe mubakunda guhahira ku isoko ryo kuri internet, twifashishije kandi ubuhamya bwamwe mu maguriro yateye imbere mubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga batubwira impamvu nyinshi zitandukanye abantu benshi bakunda guhahira kuri internet.
Abenshi bemezako byoroshye iyo uguriye ibintu kuri internet bikakugeraho utavuye aho uri cyangwa se ukabyoherereza uwo wabuguriye.

Impamvu 10 wahitamo guhahira kuri internet

Biroroshye kandi birashimishije: guhahira kuri internet niho honyine ushobora guhahira igihe ushakiye no mu masaha ya ninjoro ugihe wicuye, uryamye wambaye umwambaro wa ninjoro cg ukangutse, guhahira kuri internet kandi nibyiza kuko ntamirongo utonda ujya kwishyura. Ikindi kandi haguha amahirwe yo guhaha igihe cyose uboneye umwanya 24/7.
1. Ibiciro bihendutse: guhahira kuri internet biguha amahirwe yo kumenya ibicuruzwa biri kugura make mugihe runaka(promotion) ukabimenya bitagutwaye igihe, niho honyine byakorohera kugura ibicuruzwa bikava kuruganda cyangwa se umucuruzi ntahandi biciye ngo biba byakwangirika bitewe n’igihe kinini bimaze mububiko.

2. Ibicuruzwa bitandukanye: uhahiye kuri internet biramworohera kubona ibicuruzwa bitandukanye biri ku isoko ukaba yabasha kwihahira ibyo yifuza byose kubacuruzi batandukanye bitamugoye

3. Ushobora gutanga impano muburyo bworoshye: guha impano abavandimwe n’inshuti utitaye aho baherereye biroroshye cyane, ntarwitwazo wagira mugihe utatanze impano ku minsi mikuru itandukanye, k’umunsi w’abakundanye, k’umunsi w’isabuku y’amavuko, k’umunsi wo gushimira,kumunsi wo gufasha abatishoboye no kuyindi minsi.
4. Bigabanya depense: ni kenshi umuntu ajya guhaha akaba yakoresha amafaranga menshi atabiteganyije ayo ukoresha mungendo bitewe nuko haribyo washakaga ubuze hamwe ukajya ahandi, igihe uhuye n’ikintu ukagikunda bikaba ngombwa ko ukigura, ugihe ushonje ukifuza kugura ibyo kurya munzira tutibagiwe n’igihe wabona amafaranga agushiranye ntacyo waguze kigaragara.
5. Kugereranya ibiciro: uhahiye kuri internet uko ubona ibicuruzwa bitandukanye niko ubona n’ibiciro bitandukanye ukaba Wabasha guhaha bitewe n’ubushobozi bwawe, uhahiye kuri internet kandi birakorohera kumenya amakuru arambuye kubicuruzwa igihe isoko ryo kuri internet rigufasha kumenya amakuru ku kintu ugendeye kubuhamya abandi bakubanjirije kukigura basize.

6. Nta rusaku: igihe urumuntu udakunda urusaku, ushobora kugenda uhura narwo munzira igihe habaye amayerekwa cg abamamaza ku mihanda cg kubibuga bitandukanye ushobora gucaho, cg andi majwi yose yakubangamira igihe ugeze mu isoko ririmo abantu benshi, tutaretse n’abantu batandukanye bagenda bakongorera ibyo utishimiye. Uhahiye kuri internet uba wirinze ibyo byose bishobora kugutera umutwe.

7. Kugura ibintu byataye igihe cyangwa bidakoreshwa: abakubeshya ibintu bitandukanye bukugerageza ngo ukunde ugure ibyo babona byaheze mu iduka, rimwe na rimwe bakabiguhera kugiciro gito kugirango bibaveho nawe wabigura ntube ukibikoresheje.

8. Kubahiriza igihe: biragoye kugena igihe runaka ushobora kumara mu isoko uhaha, kuko igihe kinini uhura n’ibikurangaza bitandukanye. Ngaho uhuye n’ibicuruzwa utaruzi agafata umwanya wo kubyitegereza, ngaho uhuriyeyo n’abantu muziranye mufashe akanya ko kuganira, ngaho ugize icyo ubura ukaba wafata umwanya munini ujya ahandi kubishakirayo

9. Kwirinda impanuka: impanuka zishobora kukubaho igihe wafashe umwanya ugiye ahantu ziba ari nyinshi. Ushobora guhura n’abambuzi bakakwaka ibyo wari witwaje byose ugasubira inyuma tutirengagijeko bashobora no kukugirira nabi

10. Guhora Ukeye: kwirinda kujya ahantu henshi hatandukanye ku zuba cg se mumvura bigufasha guhorana itoto kuko uba utahuye n’imyuka mibi ihumanya ikirere cyangwa se ngo uhure n’ivumbi, imiyaga ikomeye, ibyondo n’ibindi bitandukanye byatuma utagaragara neza mubandi.

Twabahaye impamvu nyinshi wahitamo guhahira kuri internet nimba harindi mpamvu nawe itari murizi igutera gukunda guhahira kuri internet wayitubwira.