Imimaro ihebuje y’urubuto rw’ironji

Nkuko bimenyerewe mu Rwanda ndetse no ku isi yose, imbuto zitandukanye zigira umumaro munini mu buzima bwa muntu kandi zifasha mu gutuma umubiri ukura neza kandi izo mbuto zikarinda imibiri yacu kwandura indwara nyinshi zitandukanye.
mu bihe byashize mu Rwanda abantu benshi mu bakuze ntibumvaga neza umumaro w,imbuto cyangwa se ngo bitabire kuzirya kuko bumvaga ko imbuto zigomba kuribwa n’abana, gusa iyo myumvire itariyo iganda ihinduka buhorobuhoro.

Hano hari imimaro itandukanye y’urubuto rwironji rufite akamaro kanini ku mubiri wacu:

1.Amaronji akungahaye ku ntungamubiri zirinda kwandura kanseri:
Amaronji kandi afite intungamubiri zitwa citrus limonoids zigenewe mu gufasha kurwanya umubare munini wubwoko butandukanye bwa kanseri cyane cyane kanseri y’uruhu, kanseri y’ibihaha, kanseri y’amabere , kanseri yo mu gifu ndetse na kanseri y’amara.

2.Umutobe w’amaronji ushobora gufasha cyane mu kurinda indwara z’impyiko:
Kunywa umutobe w’amaronji kenshi birinda kwandura indwara ya kanseri kandi bikagabanya ibyago byose byaterwa niyo ndwara
Icyitonderwa: umutobe w’amaronji ugomba kunyobwa mu kigero kiringaniye kugira ngo bitaba impamvu yo gutera indwara ziterwa n’isukari nyinshi mu mubiri cyangwa (diabete).. kandi kunywa umutobe w’amaromji mu kigero gikabije bishobora kuba impamvu yo kwandura indwara z’amenyo.

3.amaronji ya mandarin afasha mu kurwanya kanseri y’umwijima nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi:
nk’uko byagaragajwe n’bushakashatsi bwakorewe mu buyapani , kurya amaronji ya mandarine bigabanya kanseri y’umwijima. Ibi bishobora guterwa na vitamine A nyinshi isangwa muri mandarine.

4.Amaronnji afasha mu kugabanya ibinure mu mubiri:
Kubera ko amaronji akungahaye ku butare, bifasha mu kugabanya ibinure mu mubiri w’umuntu uyariye.

5.Amaronji akungahaye ku ntungamubiri zifasha mu kubungabunga ubuzima bw’umutima:
Amaronji afite intungamubiri yitwa potassium nyishi . iyo potassium ifasha umutima gukora neza.Iyo potassium ari nkeya mu mubiri bishobora gutuma umutima utera mu buryo budasanzwe bita arrhythmia.

6.Kurya amaronji bigabanya ibyago byo kurwara indwara zitandukanye:
Amaronji afite vitamine c nyinshi irinda ingirangingo(cells) ibinyujije mu kuburizamo udukoko dutera indwara zimwe na zimwe(free radicals). Utwo dukoko dutera indwara zikomeye nka kanseri n’indwara y’umutima.

7.Amaronji afasha mu kugabanya indwara y’impatwe(constipation):

Amaronji akungahaye ku butare(fiber) bifasha mu gukura kw’amatembabuzi afasha mu igogora bikagabanya impatwe.

8.Amaronji afasha mu gutanga ubuzima bwiza bw’amaso bigafsha umuntu kubona neza:
Amaronji akungahaye ku ntungamubiri zitwa carotenoids zihindurwamo vitamine A bikakurinda indwara y’amaso bita macular degeneration ishobora kuviramo umuntu guhuma.