’Imboga’ Kimwe mubiribwa birinda gusaza vuba

Kuva mu myaka ya za 1930, abahanga mu buvuzi bagiye bagaragaza uburyo kugabanuka kw’ibiribwa byiganjemo calories bigabanya amahirwe yo kurwara indwara zihitana abantu, nk’izifata imiyoboro iganisha ku mutima, guhungabana mu mutwe, guta umutwe ku bantu bakuze ndetse n’indwara ya kanseri.

Nk’uko byatangajwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya California babinyujije ku rubuga rwa interineti www.NaturalNews.com, bagaragaje uburyo imirire ishobora kugabanya gusaza ndetse n’indwara zikunze kwibasira abantu nk’umutima, Alzheimer (ifata mu bwonko) ndetse n’ubwoko butandukanye bwa kanseri.

Mu bihugu byateye imbere usanga umuntu umwe kuri batandatu afite hejuru y’imyaka 65 kandi bakaba bakunda kurwara indwara zidakira ndetse zimwe zikabahitana.

Ibi ngo ni byo byatumye abashakashatsi barebera hamwe uburyo calories zigabanutse byagira uruhare mu kongera uturemangingo no kurinda uburwayi harimo no kongera icyizere cyo kubaho (life span).

Mu gihe igabanuka rya kalori (calories) ku kigero cya 20% rishobora kuba intandaro y’ubuzima bwiza, abahanga bavuga ko iyo umuntu amaze igihe adafata izo kalori umubiri utangira gukora uruvangitiranye rw’ibishobora kuwangiza, ariko zagabanuka bigatuma uturemangingo tutananirwa, bityo umuntu akabaho neza no kuramba akaramba.

Nk’uko byatangajwe na Dr. Eric Verdin wayoboye itsinda ry’ubushakashatsi, urwo ruvangitirane rukorwa mu gihe umubiri wakiriye kalori nyinshi, ruri mu bituma umubiri ugira imbaraga mu gihe umuntu akora imyitozo ngororamubiri cyangwa yiruka.

Uru ruvangitiranye rwa BOHB kandi rukumira ibishobora gutera umunaniro (enzymes), bityo bigatuma umuntu adasaza vuba.

Nubwo bitaremezwa neza ko indyo zigamije kugabanya za kalori zizwi nka CRON zigiye kujya zifashishwa mu kongera icyizere cyo kubaho, ariko ubushakashatsi buragaragaza ko indyo yiganjemo ibyitwa ketogenes byo bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso, uburwayi bw’umutima ndetse n’amasukari mu mubiri, ku buryo umuntu wabikurikiza neza ashobora kubaho kugeza ku myaka 120.

Mu gusoza, Dr. Verdin aragira ati: “Hari isano iri hagati yo kugabanya kalori mu mubiri no kwirinda umunaniro ukabije, kuko iyo zagabanutse binagabanya indwara zitandukanye mu mubiri. Abantu baragirwa inama yo gutangira kugabanya nibura kuva ku 10% kugeza kuri 20% bya kalori mu mubiri buri munsi, kuko bizabarinda gufatwa n’indwara zidakira, akenshi zifata abantu begereje iza bukuru.”