Ifi ikiribwa gifasha kongera iminsi yo kubaho

Ifi cyangwa se isamaki ni ingenzi cyane ku mubiri w’umuntu mu kuwuha impagarike n’ubugingo burambye, mu buzima ntawifuza gukenyuka, niyo mpamvu abahanga bavuga ko buri wese ubishoboye nibura yagafashe ku nyama y’Ifi kugirango yongerere umubiri we iminsi yo kubaho.

Abantu birira amafi cyane ngo baba bagabanya infu hagati ya 27 na 35%, kuko intungamubiri ziba mu mafi zirinda indwara zituruka ku mutima, nkuko bitangazwa mu ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza yo muri Amerika yitwa Havard.

Ku bantu bafite imyaka 65 bafite umubiri ukunguhaye kuri aside yitwa “omega-3”, iboneka cyane mu mafi, ngo barambaho imyaka 2.2 kurusha abatayifite.

Ubushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’imyaka 16 bukorerwa ku bantu bakuze bagera ku 2 700 baryaga amafi nibura gatatu mu cyumeru cyangwa bakoresha amavuta aturuka mu mafi kandi barengeje imyaka 65.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abo bantu babayeho igihe kirekire kurusha abatayarya kuko intungamubiri zibamo zirinda imibiri yabo indwara zitandukanye zizahaza abakuze nk’umutima, impyiko, diyabete, indwara z’ubwonko, asima, n’izindi nyinshi.

Ibyiza byo kurya amafi cyokora ngo muri Amerika bo bamaze kubyumva, kuko kurya amafi byiyongereye ho 50% kuva muri 1980.

Abahanga bemeza ko mu Ubuyapani, igihugu gifite umubare munini w’abakuze ndetse kikagira n’ikizere cyo kuramba cyane ku bagituye mu mpamvu yabyo harimo kuba abatuye Ubuyapani mu ifunguro ryabo kenshi hataburamo amafi n’imboga.

Ibi kandi ngo ninako bimeze ku baturage baturiye inyanja zikorwamo uburobyi cyane henshi ku Isi nko mu Bugiriki (Greece) , abatuye mu birwa byo mu Butaliyani (Italy), abatuye Portugal, amajyepfo y’Ubufaransa, Uburengerazuba bwa Senegal, ubuasirazuba bwa Brazil, abatuye mu birwa bya Karayibe n’ahandi barya ifi cyane.

N’ubwo igihugu cyacu kidaturiye inyanja, ariko hari ababona amahirwe yo kwigondera ifi zo mu Rwabisemanyi, ku Gisagara, i Huye, i Karongi Rusizi na Rubavu ndetse n’ahandi hatandukanye, ariko yenda batari bazi ko usibye kuba ifunguro riryoshye ari n’umuti wo kuramba no kuramuka.