Icyo bigusaba kugirango uhorane itoto

Abantu batari bake baba bashaka kugira indoro icyeye, guhorana itoto. abenshi baziko kugira amaso y’umweru bihagije kugirango ube ukeye mumaso. hoya siko birii. hari n’ibindi usabwa gukora kugirango indoro yawe irusheho gucya.

Uburyo bwiza kandi bworoheye buri wese ushaka kugira indoro icyeye Dr. Francoise atanga, ni uko wajya ufata ibitonyanga by’umutobe w’indimu ukavangamo ibitonyanga b’umutobe wa karoti ubundi ukabishyira mu maso buri gitondo cyangwa se nijoro ugiye kuryama. Ibyo bituma amaso yawe akarushaho gucya.

Naho kugirango uhorane itoto muri rusange bisaba ko wongeraho no kurya imboga n’imbuto bihagije, ukarya n’ifunguro ryuzuye, ukirinda n’umunaniro. Ibi bizafasha umubiri wawe gucya bitume n’indoro yawe igaragara ihora icyeye.

Gucya ku mubiri ntunagaragaze umunaniro bituma ugaragara neza n’indoro yawe ikarusho kugaragaza ko icyeye.

Saurce: African Beauty