Ibyo wamenya ku kiribwa cy’Ubugari

Ubugari nikimwe mubiribwa usanga abantu benshi bakunda rimwe na rimwe uzumva hari nabavugako baburarira bakanabwiririrwa bitewe nukuntu abukunda.
akenshi kandi uzasanga bitewe nukuntu umubyeyi ukunda ubugari akunda no kubugaburira umwana we ukiri muto(ukeneye intungamubiri kugirango akure neza)
hano turabagezaho bimwe mubyo wamenya k’ubugari nimba urumukunzi wabwo
bityo abakunze kubugaburira abana bajye bibuka no kubaha kubindi biribwa birimo intungamubiri cyane ko umwana aba azikeneye kugirango azakure neza.

Burya rero ngo Ubugari bw’imyumbati ntibugaragaramo intungamubiri zihagije. Aya makuru avuga ko ubusanzwe imyumbati ubwayo igira intungamubiri zitandukanye, ariko kugira ngo igere ku rwego rwo gukora ubugari, bisaba ko ibanza gutonorwa ikinikwa ikanumishwa ku zuba. Ibi bituma nta gishya umubiri ushobora gukura mu bugari bitewe n’inzira zose bucamo kugira ngo bube bwagerwa ku rwego rwo kuribwa. Nk’uko aya makuru akomeza abivuga, ngo mu gihe urebye, nko ku byubaka umubiri (proteins) usanga ubugari bubonekamo bike cyane ku buryo ntacyo byapfa kungura umubiri. Ibitera imbaraga nabyo ni ikindi gikenerwa mu mubiri, ariko usanga nabyo ari bike cyane mu bugari.