Ibitera amaribori n’uburyo bwo kuyirinda

Nubwo mu muco wacu amaribori afatwa nka bimwe mu biranga ubwiza bw’umukobwa cyangwa umugore, bamwe mu bayafite abatera ipfunwe iyo akabije kuba menshi. Muri iyi nkuru turareba ibitera amaribori nuko wayagabanya igihe utayashaka.

Amaribori aterwa nuko uruhu ruba rutarimo gukweduka neza ngo rwakire umubyibuho uje utunguranye.

Amaribori ashobora kugabanuka ariko iyo yaje ari menshi ntashobora gusubirayo burundu yose.

Ibitera amaribori :

• kubyibuha bitunguranye cyane cyane iyo umuntu ahinduye indyo yaryaga agatangira kurya ibintu birimo amavuta menshi n’amasukari menshi.
• Kuva mu bwana ujya mu bwangavu cyangwa mu bugimbi nabyo bitera amaribori
• Gutwita
• Guterura ibyuma

Ni iki wakora kugirango amaribori agabanuke ?
Kugira ngo amaribori agabanuke hari amavuta atandukanye wakwisiga amaribori akabanuka, nubwo akenshi aribyiza kuyisiga mugihe witegura kuyagira urug: nk’igihe wasamye inda, igihe uziko ugiye kujya uterura ibyuma kuko nabwo umubiri umera nkukwedutse, ushobora no kuyakoresha igihe ubona atangiye kuza akiri make. aho rero yuyafatiranye ataraba menshi ushobora kuyarwanya, iyo yaje nabwo ushobora kugerageza ayo mavuta nabwo arayagabanya. hano twakurangira nk’amavuta ya musitela ushobora kwisiga yitwa (mustela stretch marks) wayagurira kuri murukali.com bakayakugezaho cg mu ma pharmacy atandukanye.

Mustela Stretch Mark ikoreshwa ite ?

Ni amavuta akoreshwa kugira ngo wirinde cyangwa ugabanye amaribori. Umuntu ayisiga kabiri ku munsi aho amaribori ari. mustela Anti-Stretch Mark ni nziza cyane ku mubyeyi utwite ufite amaribori ku nda kandi akomeza no kuyikoresha amaze kubyara bityo umubiri wo ku nda ugasubira gusa nka mbere.

Mu gihe rero ufite amaribori utifuza, ubwo nibwo bumwe mu buryo bworoshye wakoresha ukuyagabanya.