Ibintu 5 wakitwararika k’umukunzi

Ubusanzwe urukundo akenshi usanga ari impano abantu bavukana gusa urukundo ruvugwa aha ni rumwe rwabaye hagati ya Adam na Eva ubwo bivuzeko ari urukundo ruba hagati y’umuhungu n’umukobwa cg umugabo n’umugore . rero akenshi usanga abahungu bafite uburyo bagaragazamo urukundo, n’abakobwa nabo bafite ubwabo usanga akenshi bitandukanye. Aha rero twabateguriye bimwe mu bintu 6 umusore/umukobwa uzi gukunda akorera umukunzi we

1.Kubwirana amagambo meza ajyanye n’igihe mugezemo

Buri muntu wese ahava akagera yishimira umuntu umuzirikana habe mubyiza cg ibibi, niyo mpamvu uzasanga abantu batazi kugaragaza amaranga mutima yabo bataryoshya urukundo. nibyiza burya kubwirana amagambo meza uwo ukunda kuko azirikana ko umutekereza kd umuzirikana kenshi. si amagambo akomeye arimo imitoma myinshi, usibye kandi kuba byongera urukundo hagati yanyu binagaragaza ikinyabupfura. urugero: nimba mugiye kuryama ibuka kumubwira ijoro ryiza/ibitotsi byiza, nimba asitaye ibuka kumubwira Komera, nimba agiye gufungura ibuka kumwifuriza kuryoherwa, nimba afashe urugendo ibuba kumwifuriza urugendo ruhire, nimba yababaye ibuka kumwihanganisha, nimba wamukoshereje ibuka gusaba imbabaza kandi abone ko ukomeje(uri serious), nimba yambaye umwenda mushya ibuke kumubwira ko aberewe, n ibindi n’ibindi. ku bakobwa bo bakunze kugira umwihariko w’utuntu bakunda, nko kumufata akaboko igihe muri murugendo, kumwereka ko umwitayeho igihe muri kumwe n’abandi, kumuhamagara utuzina dutetesha dutandukanye, kumubwira umwinginga...

2.Gutanga Impano

Impano ni ikintu gikomeye hagati y’abakundana, singombwa ko urindira guha umukunzi wawe impano kumunsi mukuru runaka, gira gutya umutungura ntanicyabaye umuhe impano kandi yoroheje kandi biba byiza iyo ari impano iramba gusa n’impano zitaramba(ibiribwa/ibinyobwa) nazo niziza cyane iyo uziko icyo umuhaye agikunda, hano twabibutsa ko rwose umuntu ufite inshuti akaba atazi gutanga impano aba abishya, cyane cyane igitsina gore gishimishwa n’impano yahawe n’umukunzi we kuko akenshi usanga babyirata muri bagenzi babo, niyo aziko afite umusore/umugabo utazi gutanga impano usanga yigurira ibintu akajya avuga ko ari impano yahawe n’umukunzi we, ibi ntakindi biba byerekana ni kagaciro k’impano yatanzwe n’uwo mukundana. abasore benshi ntibabona umwanya wo kujya guhaha impano zo guha abakunzi babo, hano twabagira inama ko murukali.com wahahahira impano yoroheje yo guha umukunzi wawe wanabyifuza bakayikugereza kuwo wayigeneye.

3.Kumenya Kuganira

Kumenya kuganira nabyo n’ingenzi igihe uri murukundo, abakobwa bamwe bibwirako guceceka aribyo bigaragaza umuntu ko yitonda, kereka iyo ariko umuntu ateye kuva mubwana bwe, kuko akenshi iyo aribyo yihanzemo usanga abantu bakuvuga ukundi, abasore benshi nabo hari abavuga cyane ugasanga aravuga nibitari ngombwa cg nimba ari umuntu ukunda urugero umupira cyane yaba yagiye nko gusura umukobwa bakundana agasanga abandi iwabo aho kugirango muhuze ibiganiro we agashaka kubinjiza muby’umupira kandi wenda batawukunda cg ataribyo bari biteze ko mwaganira. nibyiza rero k umusore/umukobwa kumenya guhuza ibiganiro nabo muri kumwe ukirinda kuvuga byinshi ndetse no gutandukira kd nanone ntube igifura cg ngo ube uri kumwe n’abandi ube uwo kubumva gusa.

4.Ndagukunda ntabwo bihagije

Hari abantu benshi bibwirako kuvuga ndagukunda kesnhi uwo ukunda azabona ko umukunda byukuri, ntibishoboka urukundo niko ruteye rurigaraza ubwarwo, ibikorwa ukorera uwo mukundana nibyo byonyine bishobora kuzamura intera y’urukundo rwanyu, umwanya uha uwo mukundana, agaciro umuha, ibyo byose iyo urengejeho ndagukunda iza ishimangira rwa rukundo noneho bikarushaho kuryoshya urukundo rwanyu.

5.Kunyurwa n’uwo mukundana

Kwishimira uwo mukundana bigaragaza kunyurwa, nimba unyzwe nuwo mukundana wibyihererana bimubwire unabibwire n’inshuti n’umuryango, bityo nuwashaka kubinjirira murukundo rwanyu azatinya azumva ko hari ibanga mufitanye ridasanzwe, nufata ijambo waba uri hagati yabakomeye cg aboroheje wibuke kumukomoza ho umushiimira cg umuvugaho byoroheje. kugirango wishimire umuntu twabagira inama ko bisaba umuntu uzirikana, uha agaciro ibyiza yakorewe kurusha kwita kubibi, kwirinda guhuzagurika ugereranya incuti yawe n’abandi, gusenga ushimira Imana umukunzi yaguhaye nabyo birafasha bikurinda gutekereza abandi, gutekereza ko bitakorohera igihe yaba atariho...

Hari ibintu byinshi twakitwararira murukundo, hano twabahitiyemo 5 by’ingenzi ibindi tuzagenda tubibagezaho....

MUGENI Olexa/ Murukali ltd