Ibintu 5 byagufasha kugira igikoni kiza.

Igikoni ni hamwe mu hantu h’ ingenzi hategurirwa amafunguro afasha abantu kubaho no kwiyubakira ubuzima. Nyamara kandi na none igikoni ni hamwe mu hantu hashobora kubika no gutuma udukoko dutera indwara twororoka kurushaho bitewe n’uko hatagiriwe isuku.

Kugirira isuku igikoni kandi ni ingenzi kuko bitera imbaraga urimo guteka bityo agateka neza kandi yuhuse. bigafasha n’ufungura kugira apeti y’amafunguro yateguriwe ahantu hasa neza.

bimwe mubyagufasha kugirango ugire isuku mu gikoni

1. Gusukura igikoni

Igihe uri gukora isuku munzu ibuka no mugikoni uhafate nkaho ari ikindi cyumba kiri munzu, uhakoropeshe amazi nyuma uhacishe agatambara/itorosho, ibuka guhanagura amadirishya no kumanura imirayi mugihe irimo, ibuka guhanagura buri kimwe cyose kirihafi wifashisha muguteka

2. Gupanga ibintu
mugikoni ni ahantu ho kubahwa kuko niho hategurirwa amafunguro atubeshaho kandi buri munsi, gushyira ibintu kumurongo mu gikoni ni ingenzi, kumenya ibikwiye kuhajya nibidakwiye kuhagera. igikoni kigomba kuba ari icyumba kinini gihagije gifite amadirishya byoroshye gufungura kugirango umwuka mwiza winjire, mugikoni hajya ibikoresho wifashisha uteka gusa, ningombwa kwirinda kuhashyira ibintu nkibi"inkweto, Imyenda, ibikoreshyo by’isuku, ibintu bitagikoreshwa n’ibindi.

3. Gupfuka cg Gupfundikira
niba umaze gukeka ibuka gupfundikira ibyo watetse kugirango hatagira udusimba tujyamo cg se ngo bikomeze bizamure umwuka bityo impumuro zitandukanye zibiryo zihumuze igikoni muburyo bwiza cg se bubi bitewe nubyumva.

4. Kwandurura
mugihe dutetse twifashisha ibikoresho bitandukanye yaba ibyo guteka cg bitari ibyo guteka. ibuka kwandura mugihe ukimara gukoresha ikintu ugisubize mu bubiko bwacyo ukimara kugikoresha kugirango wirinde ko biba byinshyi bityo bigateza akavuyo.

5. Gutegura.
iyo igikoni gisa neza ukibonye wese yumva bimunejeje, igikoni naho hagomba gutegurwa. nimba harimo akabati cg imeza ushobora gushyira hejuru yaho ivase irimo ururabo/ indabo, indabo nizo nziza kuko ushyizemo indi mitako uwabibona yagirango nibikoresho byo mugikoni, biba byiza kandi no gutereka ivase nini ahantu munguni irimo urundi rurabo bityo bizatuma mugihe wakoze isuku igikoni cyawe gihora gikeye rwose. ushobora no gushyira tableau/cadre nini iriho ibijyanye n’ibiribwa/ibinyobwa kugikuta kimwe mugikoni.

ibindi: ibuka gutera irangi mugikoni, ibuka gusukura inzugi n’amadirishya no kubirangaza igihe utetse, ibuka gukoresha umwambaro wabigenewe igihe utetse, ibuka koza amasafuriya n’amasahane neza ahorane umucyo,ibuka gusukura amacupa arimo ibyo ukoresha mugikoni(mayonaise, umunyu, ikawa,..) ibuka gupanga neza ibiri mugikoni, ibuka kudashyira icyibonetse cyose mugikoni, ibuka kugira agatambaro kihariye ko guhanaguza ibintu mukoni, ibuka gushyira poubelle ipfundikiye hafi mugikoni wibuke no kumena ibirimo umunsi kuwundi.

Ibi nubikurikiza ukaba wanabitoza umukozi wo mugikoni ntakabuza uzumva ufitiye ishema igikoni cyawe bityo ntugire ipfunwe ryo kugira uhabona.