Ibintu 10 bigaragaza umugabo ukunda

umugabo wakunze inkumi muri rusange aba afite uburyo bubiri bwihariye yitwara, usibye gusa kuba ari mubuzima busanzwe aba atekerezako yatse urukundo kandi yarwemerewe rero aritwararika cyane kugirango atagira icyo akora ntikinezeze umukunzi we bityo akaba akomye rutenderi, akora kandi ukwashoboye kugirango agaragare neza imbere y’umukunzi we.

1. Agushyira muri gahunda ze z’ejo hazaza.
Uyu muhungu ahora yihatira gukora ibikorwa bibafitiye mwembi ejo hazaza akamaro. Niyo ntacyo murageraho, wumva mu nzozi ze harimo kuzabana na we ubuzima bwe bwose.
2. Kumva ibinezaneza igihe muri kumwe cg agutekereje
Umuhungu ugukunda niyo yaba ababaye, iyo akubonye kubera ko uba uri umuntu w’agaciro imbere ye no mu buzima bwe, aba yumva agiye kugutura agahinda ke akaruhuka kuko aba yizeye ko umutwaro afite ugiye kuwumwakira. Ni kimwe n’iyo yishimye, ahora yumva ashaka kugusangiza ibyishimo bye bya buri munsi ndetse bya buri mwanya.

3. Kugucira bugufi yagukorera ikosa akagira ishyaka ryo kugusaba imbabazi
uyu musore ababazwa no gukorera ikosa iryo ariryo ryose umukunzi we, bigatuma agira ishyaka ryo kugusaba imbabazi vuba kandi aciye bugufi, n’igihe ari wowe kandi wamukoshereje, iyo umusabye imbabazi ubikuye ku mutima arakumva akaziguha kandi akakugira n’inama ku buryo wazajya wirinda amakosa.

4. Kuguha impano
akuzirikana muri byose ndetse akanezezwa no kuguha impano zisanzwe zidahanitse kandi n’igihe runaka kitateguwe, nta mpamvu aziguhereye, nta kintu kidasanzwe wabaye. Izi mpano si izihanitse kuko akantu kose uhawe n’uwo ukunda kandi nawe agukunda wumva ari impano.

5. Gukunda kukwitegereza.
Umuhungu ugukunda uzasanga akunda kukureba, aguhozaho ijisho, akantu kose ukoze niyo waba uzi ko atakubonye uzisanga yakubonye kare kandi neza, niho nusitara gahoro cyane uzumva yakubwiye ngo komera, niwitsamura cyangwa ukajya kwitsamura bikanga azahita akubwira ngo urakire, nimuvugana utishimye utari wabimubwira uzumva ahise akubaza ngo wabaye iki cyangwa ngo uravuga nk’utameze neza.

6. Kukwisanzuraho
akwisanzuraho kugeza ubwo akubwira amateka y’ubuzima bwe atandukanye ndetse akihatira kukubaza amateka yawe yose, uzasanga ashaka kumenyana n’abo mu muryango wawe, amateka yawe ya kera. Ibyo uzamubwira waciyemo bibabaje uzajya wumva bimubabaje n’ubwo byashize azajya akwihanganisha kandi ubyumve ko abikuye ku mutima koko.

7. Kukwemera uko uri kose
.Umuhungu wagukunze akagera n’igihe agusaba urukundo ni uko uba waramunyuze mu by’ukuri. Igihe rero muzamarana igihe kirekire mukundana agakomeza kukubwira ko umunyura, akwishimira kandi agakomeza kukubaha nk’uko byatangiye. Abakundana bemerana ingeso buri umwe afite iyo ntacyo zibangamiraho urukundo rwabo, ariko nabwo abakundana barafashanya mu buryo butandukanye harimo gutozanya imico myiza no kwigishanya kureka utugeso tumwe na tumwe tubangamira ubuzima bwa buri munsi bakatureka.

8. Kukugirira ishema.
Umuhungu ugukunda aterwa ishema na we, niho uzabona igihe mugendana agufata akaboko, ari nk’umurinzi wawe. Iki ni kimwe mu bimenyetso by’ingenzi bikoreshwa igihe abakundana bari kugendana. Iyo umuhungu agukunda aba yumva yanabyereka buri wese ko mukundana, aba yumva nta banga ririmo ko mukundana kuburyo abayumva n isi yose yabimenya.

9. yirinda kukubwira amagambo y ibitangaza
hari abahungu bafite akarimi karyoshya ryoshya,Ntibyoroha kwirengagiza amagambo aryoheye amatwi ariko ayo magambo akenshi aba yuzuye uburyarya kuko uyabwirwa aba yumva yuzuye ibitangaza byakataraboneka, umukobwa utareba kure yumva abonye ibyo yarakeneye. naho umukobwa ureba kure aba yamuvumbuye kera akenshi ntiyirirwa anayatega amatwi abameze nkababandi bambwira vuba wigendere. Hari abahungu benshi bigarurira abakobwa bakoresheje utugambo turyoshye kandi mu mitima yabo bafite izindi nyungu bagendereye bashaka kugeraho zitandukaye n’urukundo rw’ukuri. Uyu we rero arabyirinda kuko nawe azineza ko bene abo bateye gutyo babaho kandi atariko ameze.

Inama : Murukali.com turagufasha kwita k’umukunzi wawe, nk’igihe uguze impano runaka tukayimukugerezaho. urg: Indabo n’ ikarita y’urukundo.
Tubafitiye kandi iduka ririmo impano zitandukanye waha umukunzi wawe. riherereye munyubako ya DownTown L4-29