Ibintu 10 bibangamira abantu mu guhaha

Mu buzima bwacu bwa buri munsi hari ikintu abantu duhuriramo mubyiciro bitandukanye akaba ari uguhaha waba woroheje cg ukomeye urabikenera,hakaba hari rero bimwe mu bintu bibangama mu guhaha ndetse akaba ari nibintu bibaho kenshi.

Twabajije bantu benshi batandukanye batubwira bimwe mu bintu bibabangamira mu guhaha,hano hari ibyo benshi bagiye bagarukaho;

1.Gushakisha: benshi bemeza ko kuba ushaka igicuruzwa runaka ukazenguruka amaduka arenze 3 ugishakisha bitesha umwanya kandi bikanabangama cyane,aho winjiye hose bati ibyo ushaka byarabuze dore ko hari ni igihe ubu ushaka icyo igicuruzwa ku buryo bwihutirwa.

2.Umurongo: abandi bati uzi kuba usimbutse mu kanya gato k’ikiruhuko ukajya guhaha ukajya kubona umuntu ukuri imbere afite ibyo yaje guhaha bisaga 30 cg mugahurira aho bishyurira….!!!ibi nabyo bikaba bituma uwaje guhaha bimutera kwinuba.

3.Kubaza: ikindi kibangama ni ukuba winjira mu iduka ukabanza ukabaza uti mufite igicuruzwa runaka? Kigura angahe? Hari abantu benshi nabo bategereje rimwe umucuruzi akanagusubirishamo rimwe ugasanga cyanashize muri stock.

4.Guciririkanya: kimwe mu bibangamira cyane cyane igitsina gabo ni uguciririkanya ibiciro n’umucuruzi kuko bamwe basanga ari ibi batwarira umwanya w’ubusa bikarangira n’ubundi bahenzwe cg babyihoreye.kandi aha akenshi binatera guhendwa kuko umuntu akubwira igiciro cyambere bitewe nuko uhagazo cg se akubona ukaba wajya guciririkanya ukavuga menshi kurusha uko asanzw akigurisha..

5.Abacuruzi: bamwe bavuga ko hari igihe umucuruzi aba asa nkaho ananiwe yahuye afite stress, avuga nabi, atazi niba ibyo bamusaba abifite cyanga ntabyo afite, ugasanga aravuga nabi gusa cg yibereye mu bye aho kwakira neza umuguzi.

6.Ibiciro: rimwe na rimwe harigihe ujya guhahira muri aya maduka Manini (super market) ugasanga nk’ibicuruzwa nta giciro kiriho wajya nko kubaza cg wagera aho wishyurira ukabona kirahenze cyane!!kandi wenda haraho wari kukibona kuri make

7.Kwibagirwa: ikindi kintu kibangama cyane ndetse, ni ukujya guhaha ibintu byinshi wagera murugo ugasanga hari ibyo ukeneye utaguze ukumva nabyo biguciye intege, cg se ugeze aho wishyurira ugasanga hari ikintu wibagiwe kandi ari ingenzi,nko kuba wasize I kofi (wallet) mu modoka cg ugasanga wibagiwe kugura ikicuruzwa runaka ugomba gusubirayo.

8.Gutwara ibyo wahashye: ikindi kibazo abantu bajya bahura nacyo iyo bagiye guhaha ni ukuba wahashye ibintu byinshi kandi byose ugomba kubyitwaza,rimwe ugasanga byakwanduje cg bikakuvuna cg bigatuma ugaragara nabi bitewe nuko wikoreye imizigo kandi uri umuntu wiyubashye.

9.Abajura: kenshi na kenshi iyo ugiye guhaha uba witwaje amafaranga menshi abajura nabo rero barabizi ko uje guhaha aba arifite, ukajya mu isoko hari umuntu wakugenzeho warangara gato akaba agutwaye isakoshi cg ikotomoni nawe ukagenda uzi ngo uracyayafite ugahanuza ibintu wajya kwishyura ugasanga bakwibye ntiwanabimenya.

10.Kugura ibyo idafite muri gahunda: ibi bikunze kuba kubantu bigitsina gore aho usanga bagura burikimwe cyose kibashimishije cg cyamake ugasanga nibyo waje ufitiye gahunda utashye utabihashye kuko amafaranga wayamariye mubyagushituye cg ibyo abacuruzi bakwingingiye.

Hari ninzindi mpamvu nyinshi zihurirwaho nabenshi...

ariko ibi byose ariko bikaba bishobora gukemurwa no guhaha ukoresheje ikoranabuhanga kuri www.murukali.com aho ujya kuriyo website ugahitamo ibyo wifuza ukenera mubuzima bwa burimunsi bikakugeraho aho wifuza hose kd igihe wifuza.

Murukali.com tukaba twizeza abaclient bacu kubagezaho ibicuruzwa byiza kd kugiciro kiza.