Ibanga ry’Umugore Ukundwakazwa

Abagore benshi ntibamenya ko kumenya guteka neza ari kimwe mu byabongerera gukundwa n’abagabo babo. nyamara kumenya guteka neza kimwe mu bituma abagabo bishimira abagore babo ku buryo no kurya hanze rimwe na rimwe biba ikizira kuri bo bumva ibiryo bitatetswe n’abagore babo batabirya.

1.Ni uburyo bwiza bwo kwigarurira umutima w’umugabo

Imibonanano mpuzabitsina ntago ihagije kugira ngo umugabo agukunde kurushaho, ahubwo biba byiza iyo hiyongereyeho kumwereka ko umukunze ukita ku ifunguro rye. Akenshi usanga ibi bizirikanwa cyane n’abagore bakuze, ariko ngo iyo umugabo afashe ifunguro ryateguwe n’umugore we urukundo ruriyongera.

2.Bimwereka ko umwubaha kandi umwitayeho

Umugabo afata umugore ushobora kumutekera nk’umuntu umwubashye cyane, ibi bigatuma ngo umukobwa udashobora guteka afatwa nk’utararezwe neza ndetse atanashobora kwita ku muryango we, mu gihe ushobora guteka aba afatwa nk’ushobora kuba umubyeyi.

3.Ifunguro ryateguwe n’umugore rimuhumurira ukwaryo

Ifunguro ryose ryateguwe n’umugore, Umugabo rimugwa neza kabone niyo ryaba ritihariye, umugabo afungura yimva anezerewe kuko aba azirikana ko umugore we yafashe umwanya akarimutegurira, ikindi kandi akenshi rigira impumuro yaryo, ibi bikanatuma umugabo yumva ko ifunguro ryatetswe n’umugore we rifite impumuro yihariye.

4.Bituma umugabo yishimira kuba mu rugo

Uburyo bwiza bwo gutuma umugabo akunda kwicara mu rugo rwe no kumugaburira ifunguro ryiza birimo. N’ubwo kandi ngo yaba ari hanze, ibi bituma yihutira gutaha mu gihe yibutse ko ifunguro umugore yamuteguriye rimutegereje ndetse bigatuma adakunda kurya hanze nko mu tubari, kuko azi neza ko nagera iwe ahasanga ifunguro ryiza rimutegereje.

Burya kandi ngo umugabo ukunda urugo ruhora rumufata nk’umushyitsi murugo. yahagera bakamwakiriza amazimano icyo kunywa cyangwa irindi funguro ryoroshye.

Janet/murukali