Ese gutanga impano ni ngombwa?

Gutanga impano biba byiza ariko kandi igishimisha cyane ni ukuyihabwa. Mu buzima bwacu bwa buri munsi tujya tugira igihe twumva ari ngombwa gutanga impano nko mu makwe cyangwa mu bindi birori bitandukanye ariko biba byiza gutaha impano umuntu wese ugufitiye akamaro mubuzima bwawe hano turababwira abantu b’ingenzi ushobora guha impano ntibazabyibagirwe kabone niyo wowe waba warabyibagiwe.
1. umukunzi wawe cg uwo mwashakanye
2. umubyeyi wawe
4. umwana wawe
3. umuvandimwe wawe
4. inshuti zawe
hano ushobora kwibaza ati se nazibaha ryari? habaye iki? cg nabivamo?
biroroshye cyane, guha impano umuntu singombwa kumuha impano ihenze.
akantu gato gusa gashobora gushimisha uwo ukunda icyangombwa nukubitekereza no kuba wamutekereje. uhawe impano biramushimisha kabona niyo yaba akwanga ahoho ahita yigarura ahari urwango hakajya urukundo.
hano turakugira inama ya zimwe mu mpano watanga:

1. indabo: Ururabo ni kimwe mu bimenyetso by’urukundo, iyo uhaye umuntu ururabo bituma akwitaho cyane atekereza impamvu umuhaye akantu keza nk’ako cyane cyane gafite ibara asanzwe akunda akaba ari nayo impamvu ugomba guhitamo ibara uzi ko akunda.Ibi bizatuma igihe cyose arubonye agutekereza.

2.ishusho cg umutako: gutanga impano y’ishusho cg umutako bituma uwo uyihaye akomeza ayikwibukira kd akumva ko uhora umutekereza mubuzima bwawe.

3. Kumuha akantu ko kwambara: iyo uhaye(abo twavuze haruguru) akantu gato ashobora kwambara nk’urugero ukamugurira udukomo,isaha,impeta, agakufi cyangwa akandi kantu ubona keza kandi akunda;ibi nabyo bimufasha kumva uri hafi ye kuko iyo agiye kwambara ka kantu yumva ari nkaho yaba ari wowe muri kumwe.

izi tubabwiye ni nkeye kuko hari ubwoko bwinshi bw’impano waha uwo watekereje. umuco wo gutanga impano ni mwiza kuko utuma urushaho kubana nabantu bose neza kandi bakakwishira bakanagushima ko ugira umuco mwiza.

’’Aha twabibutsako, Murukali tubafitiye service zitandukanye harimo niyo kubategurira impano igihe wifuje kuyitanga tukaba twanayikugereza kuwo wifuza kuyiha igihe bibaye ngombwa urugero nk’indabo,...
Kubifuza ibindi bisobanuro mwaduhamagara kuri telephone 0788525816 cg mukadusanga aho dukorera munyubako y’isoko rya Nyarugenge B2-88