Bimwe mubyagufasha kugira umusatsi mwiza

Imisatsi ni bimwe mu bintu bigize ubwiza bw’abagore, ariko kenshi na kenshi usaga bigoranye kuwitaho ku buryo bamwe na bamwe bihitiramo kuwureka.
Nyamara birashoboka ko twagira umusatsi mwiza twifuza. Dore ibintu bitatu wakora kugirango ugire umusatsi mwiza nkuko Ebiso usokoza akanita ku misatsi “coiffeur” yabidutangarije.

Imisatsi ni bimwe mu bintu bigize ubwiza bw’abagore, ariko kenshi na kenshi usaga bigoranye kuwitaho ku buryo bamwe na bamwe bihitiramo kuwureka.

Nyamara birashoboka ko twagira umusatsi mwiza twifuza. Dore ibintu bitatu wakora kugirango ugire umusatsi mwiza nkuko Ebiso usokoza akanita ku misatsi “coiffeur” yabidutangarije.

1. Hitamo ibikoresho (product) bijyanye n’umusatsi wawe

Abagore benshi ntabwo bajya bamenya ubwoko bw’imisatsi yabo bityo ntibamenye ibikoresho bijyanye nawo.

Bamwe bafite umusatsi woroshye y’ amarende bari bakwiye gukoresha proroduwi (Products) zoroshye nka soft beautiful, Olive, Botanique n’izindi.

Naho abafite umusatsi ukomeye (injwiri) bakagombye gukoresha produit zikomeye nka Revlon, Dark n’izindi.

Mu byo ukoresha kandi harimo shampoo hamwe na “après shampoo”(conditioner) urugero nk’iyo ukoresha produit ya Revlon byakabaye byiza ko unakoresha shampoo ya Revlon hamwe na après shampoo (conditioner) yayo, ariko kuko ibyo bitakorohera buri wese ushobora kuba wakoresha shampoo runaka y’ubwoko bumwe na conditioner bitandukanye ariko bigenewe ubwoko bumwe bw’imisatsi.

Ikindi ni uko benshi bibwira ko gusiga amavuta menshi mu mutwe ari byo byisa kandi ahubwo ibyiza ni ugusigamo amavuta make ashoboka, ukagabanya spray ndetse ugakoresha silikoni (silcon) cyane. (Silicon ni amavuta yo mutwe).

Ikindi ni uko na none atari byiza kudefiriza (defriser) kenshi kuko ngo ama produits aba afite acide yica umusatsi. Hejuru y’ibyo byose ni byiza ko ukoresha ama produit atari aya pirates ni ukuvuga y’umwimerere.

2. Menya igihe cyo kumazaho ibisuko(inyweri)

Inyweri zirafasha cyane mu gihe umuntu aba yumva ashaka guhindura ho gatoya ariko rimwe na rimwe usanga hari abakabya.

Umusatsi wacu nawe uba ukeneye guhumeka, yego ushobora gushyiraho inyweri zikamara amezi abiri, ariko iyo abaye ane cyangwa atandatu utamesamo, ushyiramo amavuta gusa bigeraho ya mavuta akaba menshi akica umusatsi wawe.

Ni byiza ko umenya igihe cyo gukuraho inyweri zawe zitarangiza umusatsi wawe.