Bimwe mu bikoresho byo murugo byagufasha kumenya ko wasamye.

Ubusanzwe abagore benshi baba bafite uburyo butandukanye bamenyamo ko basamye cg se batwaye inda, mbere y’uko bajya kwa muganga ngo abyemeze neza. hari ababyiyumvamo mu mubiri bitewe n’impinduka zababayeho abandi nabo ntibabimenye batipimishije.

Muburyo busanzwe umugore amenya ko yasamye abyemejwe na mugaga, cg se nawe akaba yakwipima akoresheje agakoresho kagurirwa muri pharmacy ubu akaba ari nabwo buryo bworoshye abagore benshi bakunze gukoresha ( Easy Test / Test Rapide de Grossesse)

usibye ubwo buryo kandi hari ubundi buryo wakoresha ukamenya ko wasamye ukoresheje ibikoresho bisanzwe dukoresha mubuzima bwa buri munsi ariko ibi ntibyakubuza kujya kwa muganga cyane ko bitaguha amakuru yuzuye urugero ntushobora kumenya ko utwite abana barenze umwe ukoresheje ubu buryo n’ibindi.

Bimwe mubyagufasha kumenya ko utwite:

1. Umunyu w’ utubuye

Hirya yo kuba umunyu w’ urugera ushyirwa mu biryo bikagira icyanga, unakoreshwa mu kwipima inda. Ufata inkari ugakazishyira mu gikombe ukogashyiramo uwo munyu w’ utubuye ugategereza nk’ amasaha abiri, iyo uwo munyu wose ushonze uba warasamye.

2. Umuti w’ amenyo

Uretse kuba umuti w’ amenyo ukoreshwa mu gusukura amenyo abenshi banawukoresho bagamije kumenya niba barasamye cyangwa niba batarasamye. Ufata inkari ukazishyira mu gikoresho, ukongeramo umuti w’ amenyo muke, iyo uwo muti uhindutse ubururu biba ari ikimenyetso cy’ uko wasamye.

3. Vinegere (vinaigre)

Ufata vinaigre ukayishyira mu gikombe cya pulasitiki ugasukamo ka vinaigre, ugategereza iminota kuva kuri 3 kugera kuri 5 iyo urwo ruvange rufashe ibara ni ikimenyetso cy’ uko utwite.

Kuri vinaigre ni byiza cyane gukoresha inkari za mu gitondo gusa n’ ahandi byaba byiza arizo ukoresheje.

4. Isukari

Iyo ufashe isukari wayishyira mu kirahuri kirimo inkari, igahita ikora ikintu k’ ikibumbe gikomeye ni ikimenyetso cy’ uko wasamye.

Nk’ uko Umuryango ubikesha Afrikmag.com ntabwo ubu buryo bwose uko ari butandatu bwizewe 100%, ugirwa inama yo kujya kwa muganga ugakorerwa n’ ikizamini cy’ amaraso.

5. Eau de javel

Ufata inkazi ukazishyira mu kirahuri, ukongeramo agafuniko nka eau de javel. Iyo uhise ubona urufuro rwinshi ukabona inkari zihindutse orange yijimye, biba ari ikimentetso cy’ uko utwite.

6. Isabune

Ufata agace k’ isabune ukagashyira mu gikombe cya plastike, ugasukaho inkari, ugategereza kuva ku minota 2 kugera kuri 5 iyo uhise ubona urufuro biba ari ikimenyetso cy’ uko wasamye.