Baza, Usubizwe kuri service za murukali.com

Baza: Nubuhe bwoko bw’ibicururizwa hano?
Subizwa : hano hacururizwa ibiribwa, ibinyobwa, ibyifashishwa mugukora isuku, amavuta, ibyo abana bakenera nk’amata,impano zitandukanye harimo indabo,..

Baza: ushaka guhahira murukali abigenza ate?
Subizwa : Ushaka guhahira murukali anyura ku rubuga www.murukali.com ushobora kandi gutanga commande yawe ukoresheje Whatsapp.
ushobora gukora list y’ibyo wifuza ikayifotora ukayohereza cg ukatwandikira ubutumwa bugufi(SMS) tukaguhahira kuri murukali.com tukakubwira ibiciro wabyemeza tukakugezaho ibyo wahashye.

Baza: Ese mpahiye murukali byatwara igihe kingana iki kugirango bingereho?
Subizwa : igihe kirekire bitwara kugirango ibyo uhashye bikugereho ni amasaha atatu, bitabujije ko byanakugeraho mu isaha imwe bitewe n’ibyo uhashye naho wifuza ko tubikugereza.

Baza: Byagenda bite muramutse munzaniye ibyo ntishimiye?
subizwa : Twe dukora ku buryo tukugezaho ibyo wahashye ukabibona nk’aho ari wowe wigiriyeyo. Ariko bibayeho ntunyurwe n’ibyo uhawe, ubisubiza umuntu ubikuzaniye akakuzanira ibindi, kandi n’ibindi tukuzanira nta kindi kiguzi.

Baza: kugiciro kibyo nahashye ntayandi mafaranga yiyongeraho?
Subizwa : kugiciro kibyo wahashye hiyongeraho amafaranga yo kubikugezaho (delivery cost) nko kubatuye cyangwa kubifuza ko twabibagereza mu bice bya hafi mu Mujyi hagati, no mu duce tuwukikije(mu Kiyovu, Biryogo, Muhima, kimihurura.. hiyongeraho mafaranga igihumbi (1000 frw), naho mu bindi bice nka za Remera, Kicukiro, Nyarutarama n’ahandi nk’aho hajyaho ibihumbi bibiri gusa (2000 frw).

Baza:izindi service mutanga nizihe?
subizwa : Serivisi zindi dutanga nazo ni izijyanye nabyo. Urugero twaguha:
Abakundana: Wifuza guha umukunzi wawe indabyo, twe turazikora tukazikuzanira wabyifuza tukanazimushyira, icyo ukora ni ukuduha aho address ze, ubundi tukazimukugerezaho ku gihe ushaka.
Ababyaye: wifuje guha indabyo umufasha wawe, Umuvandimwe wawe cyangwa inshuti yawe yabyaye, ariko kubera nta mwanya ufite, turagufasha. turazikuzanira cyangwa tukazimukugerezaho kwa muganga cyangwa aho atuye.
Abana: Abana bizihije isabukuru aho biga babatuma impano kugira ngo babashe kwizihirwa na bagenzi babo bigana, nabo turabafasha tukabagezaho izo mpano n ibindi bikenerwa nk’ibishashi (fireworks), Gateau, n’utundi tuntu tw’abana.
Abagize ibyago: Aha ni igihe bifuza nk’indabo zo kwifashisha mu muhango wo gushyingura, hano si ngombwa ngo ujye ku rubuga rwacu, udusanga aho dukorera cyangwa ukaduhamagara kuri 0788525816.

Baza: kugurira kuri internet se bimfasha iki?
subizwa ; guhahira kuri internet byagufasha gukoresha igihe n’amafaranga byawe neza.
urugero:gutinda munzira ujya guhaha, guhaha ibyo utateganyije, guhenderwa mubiciro, guhaha wizeye ko ibyo uhashye bimeze neza, bikunda kugenda wikoreye imizigo, kugenda wishyura amafaranga ya parking, bigufasha kumenya ibicuruzwa bimwe biri kubiciro bitandukanye, gutanga impano muburyo bworoshye,...

Baza:Nakoresha ubuhe buryo bwo kwishyura?
subizwa : uhitamo uburyo bwo kwishyura bukoroheye, ushobora gukoresha MTN mobile money, ikarita yo kuri banki, kohereza amafaranga kuri banki, cyangwa akishyura ibyo uhashye bikugezeho.

Baza:Niryari nshobora guhaha sibingereho?
subizwa : igihe wiyandikishije kurubuga ntushyireho E-mail na telephone byawe bwite.

baza: Abahahira hano ni abatuye mu mujyi wa Kigali gusa?
subizwa :abatuye hanze y’umujyi wa Kigali(mu ntara) tubagezaho ibyo bahashye kuwa mbere kuwa gatanu. hiyongereyeho amafaranga ibihumbi bitatu yo kubibagezaho, aho uherereye hose mu Rwanda. bitewe nibyo aribyo tubyohereza kuri agence de transport
*N’abari hanze y’igihugu tubagezaho ibyo bahashye bitewe n’ingano yabyo ndetse n’ubwoko bwibicuruzwa dukorana n’iposita y’ u Rwanda (N.B Ntago twohereza ibicuruzwa bibora cg biri mumacupa ameneka)

Baza: Ni akahe karusho mufite mukutwitaho nk’abakiriya?
subizwa : Tubitaho neza, harimo nko kubatungura tukaboherereza impano z’ubuntu igihe bahashye, kubagezaho ibyo baguze ku buntu ku minsi imwe n’imwe. akarusho, hari ikarita duha abakiliya babisabye tukagirana amasezerano aho umuntu tumuhahira akaba yazishyura nyuma y’ibyumweru bibiri.

Baza: mugihe ndangije guhahira kuri internet, niki kimpamiriza ko ibyo nahashye ndibubibone?
subizwa : iyo umaze guhaha tuguhamagara kuri telephone yawe tukumenyesha ko ibyo wahashye byateguwe bigiye kukugeraho. ukanatubwira uburyo uhitamo bwo kwishyura, ndetse naho wifuza ko bijya

Baza: nkoresheje uburyo bwo kwishyura na mobile money ntibanca amafaranga yo kohereza?
subizwa : uhisemo kwishyura ukoresheje MTN mobile money wohereza amafaranga kuri iyi numero 0781460736. Wohereza ho amafaranga ugomba kwishyura ntayandi wongeyeho.

Baza : nkeneye ubundi bufasha nabaza nde?
subizwa : ukeneye ubundi bufasha watwandikira kuri address e-mail [email protected] cyangwa ukaduhamagara kuri telephone 0788525816.

Murukali,Market smart.