Akamaro ntagereranwa k’umunyu

Mu ngo zacu usangamo imiti isukura itandukanye ikorerwa mu nganda, uyu munyu wa bicabonate ushobora gusimbura iyo miti yose kandi wo ntacyo wangiza ku bidukikije. Ushobora no kugufasha mu kugira isuku, ku bikoresho byo mu rugo, ku mubiri wawe ndetse ni n’umuti wagufasha kumererwa neza mu mubiri wawe. Dore ibintu 14 byibura wagufasha iwawe :

1. Gusukura uburoso n’ibisokozo
Ubirambika mu mazi wakorozemo umunyu, ubundi mu minota mike umwanda uba warirunzemo ukivanamo.

2. Gukoropa
Ku bafite inzu z’amakaro, gukoropesha amazi ashyushye wakorozemo itase y’umunyu bikesha amakaro.

3. Guhanagura umwanda ku bikuta by’inzu
Abana bashobora gukinira mu nzu, bakandika ku bikuta. Biroroshye, utosa agatambaro mu mazi akorozemo umunyu, ubundi ugahanagura gake gake aho banditse. Hakongera hagasa neza nka mbere.

4. Kuzibura imiyoboro y’amazi
Ufata vinaigre ukayivanga n’umunyu ubundi ukabisuka mu muyoboro wazibye.

5. Gukesha amenyo
Uvanga indimu/Amazi n’umunyu, ubundi ugakubisha uburoso busanzwe bw’amenyo mu gihe kingana n’umunota ubundi ukiyunyuguza.

6. Utuma indabo zidasaza vuba
Ukoresheje akayiko k’isukari, unyanyagiza mu ivase y’indabo ubundi bikazirinda gusaza vuba.

7. Kugabanya impumuro mbi mu mafirigo
Iyo wabitse umunyu inyuma muri frigo mu gikoresho gifunguye, firigo yawe ihorana impumuro nziza… Hehe na za mpumuro z’amata n’izibindi bintu muri frigo yawe.

8 Kuruhura ibirenge byananiwe
Fata neza ibirenge byawe nimugoroba wiriwe mu ngendo, ubirambike mu mazi y’akazuyazi wakorozemo ibiyiko bitatu by’umunyu.

9. Ushobora kwifashishwa nka Shampo
Umunyu mu gihe udafite shampo, ushobora kuwunyanyagiza mu musatsi ubundi ukawusubiza ubwiza bwawo.

10.Kugira Impumuro nziza mukanwa :
Umunyu wagufasha kugabanya impumuro mbi mu kanwa, iyo wiyunyuguje ikirahure cy’amazi wavanzemo akayiko k’umunyu.

11.Koroshya uruhu rwangiritse
Ku bantu bafite uruhu rwangijwe n’izuba cyangwa kubera izindi allergies zitandukanye zatuma uruhu rwangirika, ufata agatasi k’umunyu ukavanga mu ibase y’amazi ugiye gukaraba.

12. Usukura Ibikoresho byo mu nzu
Intebe, Ibitambaro by’intebe, n’ibindi bikoreshwa byo mu nzu bishobora guhanagurwa n’amazi wakorozemo umunyu bigacya.

13. Kurwanya impumuro mbi ku mubiri
Umunyu ushobora gukoreshwa nka deodorant, uwusiga mu kwaha ubundi ukagufasha kutirwana impumuro z’icyuya.

14. Gusukura amashenete, amasaha n’ibindi bikoresho bikozwe mu butare.
Ufata igipimo cy’amazi n’ibipimo bitatu by’umunyu ukavanga. Ubundi ibikoresho byawe ukabirambikamo.