Akamaro ko kurya Indimu

Imbuto ni bimwe mu biribwa bigira akamaro gakomeye ku muntu, iyo ziriwe neza kandi mu buryo buhoraho zongera ubudahangarwa bw’ubuzima mu buryo butandukanye.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’urubuga medicalnewstoday.com bugaragaza ko kurya urubuto rw’indimu bigabanya byinshi mu bibazo bikomoka ku kutagira Vitamine C ndetse umuntu uyirya kenshi aba afite amahirwe make yo kwandura indwara ya Kanseri.

Mu moko y’imbuto, hari iziribwa cyangwa zigategurwa mu buryo butandukanye harimo izo babanza gutara ngo zishye, iziribwa ako kanya bakimara kuzisoroma n’ibindi.

Akamaro ko kurya urubuto rw’indimu:

1. Bigabanya ibibazo byo kugabanuka kw’amaraso ajya ku bwonko (ischemic stroke risk). Uku kugabanuka bishobora gutuma ubwonko budakora neza. Mu bushakashatsi bwakorewe ku bagore bagera kuri 19% barya ibiribwa birimo vitamine C bwagaragaje ko byabagabanyirije ikibazo cy’igabanuka ry’amaraso ajya mu bwonko

2. Birwanya kanseri : nk’ikiribwa gikungahaye kuri vitamine C, indimu n’umutobe wayo bifasha mu kurwanya kanseri.

3. Kurya indimu y’umwimerere bifasha uruhu guhangana n’imirasire y’izuba ndetse bikakurinda kuzana iminkanyari.

4. Birinda Asima (asthma): kurwa Asima biba biri hasi cyane ku muntu urya indimu ku kigero cyo hejuru.

5. Byongera mu mubiri intungamubiri yitwa Iron: iyo mu mubiri wa muntu ‘Iron’ yabaye nke bituma amaraso agabanuka ndetse umuvuduko ukajya hasi ugereranyije n’uw’umuntu ufite iyi ntungamubiri.

6. Byongera ubwirinzi bw’umubiri: muri rusange ibiryo bikungahaye kuri vitamin C bifasha ubwirinzi bw’umubiri mu guhangana n’udukoko dutera ibicurane n’utundi duca intege umubiri wa muntu.