Akamaro ka vitamini E ku mubiri.

Vitamini E ni imwe muri vitamini zidakunze kuboneka henshi ikanaba muri vitamini zidasohoka mu nkari bivuze ko gufata inyongera zayo nyinshi atari byiza.

- Iyi vitamini igira uruhare mu gusohora imyanda imeze nk’uburozi mu mubiri.

- Ifasha mu ikorwa ry’insoro zitukura mu maraso

- Ifasha mu ikorwa ry’intanga ku bitsina byombi

- Igabanya chroseterol mu mubiri ikanarinda ingaruka zo gukwirakwira kwa cancer

- Irinda kuribwa uri mu mihango

- Ifasha kurwanya indwara z’imitsi n’indwara yo gususumira

- Irinda indwara zifata amaso cyane cyane ku bantu bashaje

- Ni ingenzi ku ruhu kuko ituma runoga ntirunagire iminkanyari. Niyo mpamvu usanga yongerwa mu mavuta yo kwisiga

- Ituma imvubura ya hypophyse ikora neza ndetse inafasha imvubura ya thyroid

- Ifasha mu iyubakwa ry’agace gatwikira uturemangingo fatizo

- Ifasha ubwonko gukora neza

Iyi vitamini iboneka mu byo turya binyuranye gusa hari n’ibyo bayongeramo nk’amavuta yo kurya n’ibindi biribwa bitunganyirizwa mu nganda.

Iboneka cyane mu mavuta y’umwimerere (ubunyobwa n’ibihwagari), imboga rwatsi, ibinyampeke nk’umuceri n’ibigori, avoka,broccoli, Ipapayi, inkeri, concombre, amavuta y’inka, ubunyobwa n’amagi ...