Akamaro ka mayonnaise ku buzima bw’umuntu

Mayonnaise ni ikiribwa cyunganira ifunguro ry’umuntu kuko udashobora kuyirya yonyine . Abantu benshi bakunda gukoresha mayonnaise nko muri salade , bakayirira ku mafiriti(chips) , bakayirya no mu bindi biribwa bikozwe mu ifarini nka pizza n’umugati. Hari abantu banga kurya mayonnaise bavuga ko yangiza ubuzima bw’abantu ariko nyamara ntibaba bazi ko ahubwo ifitiye akamaro umubiri w’umuntu.

Hano hari akamaro mayonnaise igirira umubiri w’umuntu:

1) KU BUZIMA BW’UMUTIMA:

Mayonnaise ni isoko nziza ya vitamine E irinda indwara z’ubwonko ,kandi ifite acide yitwa omega-3 acidnziza ku buzima bw’umutima. Kandi byagarajwe mu bushakashatsi bwakozwe ko mayonnaise ari nziza cyane ku buzima bw’umugore uri warekeye kubyara(postmenopausal women).

2) KU BUZIMA BW’IBIHAHA:

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cyane mu mubiri w’umuntu gishinzwe kugabanya ikinyabutabire cyitwa carbon dioxide(CO2) mu maraso bigatuma umuntu agira ubuzima bwiza, Mayonnaise ifite uruhare runini mu gutuma ibihaha by’umuntu bigira ubuzima bwiza.

3) KU RUHU:

Mayonnaise ushobora kuba wayisiga ku ruhu cyangwa ku isura kugira ngo ube wagira uruhu rworoshye kandi rumeze neza. Mayonnaise isukura uruhu ikavanaho ibintu byatumaga rusa nabi .

4) KU MUSATSI:

Mayonnaise ifatwa nk’umwe mu miti myiza irinda umusatsi mubi ,uri mu kavuyo.Mayonnaise inoza umusatsi ikawuha uruhu rwiza kandi ikanaworoshya.
Uko wabikora : Fata mayonnaise uyisige mu musatsi kuva hasi kugera aho urangirira maze ubirekeremo mu gihe kingana n’isaha imwe hanyuma wogemo n’amazi asukuye uzagira umusatsi mwiza nubikora kenshi. Kandi mayonnaise mu musatsi igufasha kurwanya inda.