Akamaro ka Beterave

Beterave ni ikimera cyo mu bwoko bw’ibinyabijumba kikaba gifitiye ikiremwamuntu akamaro kanini nko kongerera amaraso abarwayi bayabuze, kongera isukari mu mubiri, ifasha kandi no mu igogora

Beterave ikize ku ntungamubiri zitandukanye potassium, magnesium, iron, vitamins A, B6 , C, fibre alimentaire, ndetse n’inyubakamubiri.

Beterave ishobora kuribwa itetse, ihekenywe cyangwa igakorwamo umutobe. Ikinyamakuru cyitwa lovebeetroot kivuga ko iki kiribwa cyamenyekanye cyane mu buvuzi bw’impatwe, kuvura ibikomere, kongera amaraso ndetse no kuvura indwara z’uruhu.

Abashakashatsi b’abongereza berekanye ko umutobe wa beterave ukoreshwa mu buvuzi bwo kongerera amaraso uwayabuze ndetse n’amwe mu matorero atemera gukoresha amaraso mu buvuzi akoresha umutobe wa beterave ndetse na beterave ubwayo.

Betereva kandi ikize kuri ku cyo bita nitrate izwiho kurwanya umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse n’indwara z’umutima.

Inyigo yakozwe mu mwaka wa 2010 yerekanye ko umutobe wa beterave ufasha abantu bakuze kuko ufasha kubongerera amaraso no kuyafasha gutembera neza mu bwonko bikarinda abakuze ibibazo biterwa n’imikorere mibi y’ubwonko.

Ibyitwa nitrate biba muri beterave bihinduka nitrite zituma imitsi yaguka ikabasha gutembereza amaraso neza ndetse n’umwuka mwiza wa oxygene. Beterave kandi iri mu biribwa bizwiho kurwanya cancer zitandukanye.

Ni byiza gufata amafunguro ateguyemo beterave byibura kabiri mu cyumweru. Umuntu umwe akwiye kurya byibura beterave imwe iringaniye kabiri mu cyumweru mu mafunguro ye. Umutobe wa Beterave ukaba na wo ufite akamaro nk’aka Beterave itetse cyangwa ihekenywe.