Akamaro k’urusenda k’umubiri w’umuntu

Urusenda ni ikimera gito cyera ku giti kiba gipima uburebure bungana nka metero imwe kikaba cyera ahantu henshi ku isi ariko rukaba rwarakomotse muri Amerika y’amajyaruguru mu gihugu cya Mexique(Mexico), kikaba cyaraje gukwirakwizwa ahandi kw’isi n’abavumbuzi bo muri Portugal na Espagne mu kinyejana cya 17 n’icya 18. Ubu urusenda ni igihingwa cyera ahantu henshi kw’isi kikaba ari kimwe mu bihingwa by’ingenzi mu bucuruzi .

Hano hari akamaro k’urusenda mu mubiri w’umuntu:

Urusenda rurimo ibinyabutabire (chemicals) byinshi biva mu bihingwa bizwiho kugira ubushobozi bwo kurwanya indwara no gutuma umuntu agira ubuzima bwiza
Akayiko k’urusenda kifitemo ijana n’umunani ku ijana (108%) bya Vitamin c ikenewe ku munsi .Vitamin c yifitemo imbaraga zifasha umubiri w’umuntu kwiremera ubwirinzi buwurinda udukoko twanduza indwara kandi kandi bwirukana udukoko dutera cancer mu mubiri.

Urusenda rurimo ikinyabutabire cyo mu bwoko bwa alkaloid cyitwa capsaicin kiruha kuriya kuryana no kugira umwuka uryana mu mazuru. Mu bushakashatsi bwakozwe ku binyabuzima bwagaragaje ko iyo capsaicin ifite imbaraga zo kurwanya bagiteri (bacteria), yifitemo imbaraga zo kugabanya ububabare kandi ikanafasha mu kurwanya diabetes.

Vitamin c ihagije ntabwo yongerera ubwirinzi umubiri gusa , ahubwo irema ikanabungabunga ubwoko bw’intungamubiri ya protein bwitwa collagen busangwa mu musatsi ndetse no mu ruhu bigatuma uruhu rwawe n’umusatsi wawe bihorana ubuzima.

Urusenda ni ingenzi mu kugabanya umuvuduko w’amaraso aho ikiyiko cy’urusenda kiba gifite miligarama 145 za potassium ndetse na miligarama 1.6 za sodium aho iyo byifatanyije n’ubwoko bwa vitamine B bwitwa Folate bifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije (Hypertension) bikaruhura imiheha y’amaraso (Blood vessels) bigatuma amaraso atembera mu mubiri.

Urusenda rufasha mu kurema abasirikare b’umubiri b’umutuku (red blood cells) aho rufite ibinyabutabire copper na iron bifasha mu kurema abasirikare b’umubiri b’umutuku (red blood cells).